RFL
Kigali

VIDEO: P Rain wifitiye ikizere mu njyana ya Rap avuga ko abasore bo mu mujyi bazi gukora bakiteza imbere

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/12/2018 18:48
2


Umuhanzi ukizamuka P Rain akaba akora ubuhanzi butandukanye burimo ubugeni n’ubuhanzi yavuze ku biyanye n’urugendo rwe rwa muzika, aho amenyerewe ndetse n’uko akora umuziki we ugaragaramo umwihariko nk’uko abyita.



Uyu musore P Rain ahamya ko amenyerewe cyane mu njyana ya Rao kuko ariho yisanga cyane. Afite indirimbo shya yise ‘City Boy’ aba avugamo abahungu ba Kamugi n’ubwo abenshi batekereza ko ari abanenganenzi nyamara we asanga bakora cyane bakaniteza imbere, bataryama baba bashaka ibyabageza aheza.

Zimwe mu ndirimbo ze zifite amashusho ya Animations, yabwiye INYARWANDA ko bimwe abyikorera ndetse ibindi agafashwanabantu agira ati “Nta muntu wigira, buri wese agira abantu bakamufasha, kugira ngo indirimbo isohoke hari ababa bagiye bayikoraho, hari ibyo nkora ariko hari n’abandi bantu bamfasha bagakoraho.” P Rain avuga ko ku bamufasha atari kenshi asabwa amafaranga kuko abenshi ari inshuti ze.

P Rain

P Rain ahamya ko abasore bo mu mujyi atari abanenganenzi

Umwe mu bafasha P Rain cyane, bari banazanye mu kiganiro, Cedrick akaba asanzwe anakorana n’abandi bahanzi batandukanye yaganiriye na INYARWANDA avuga ko ubu bari gukorana by’umwihariko. Na P Rain ahamya ko nta mbogamizi mu gukorana na Cedrick akanizeza abakunzi be ko hari ibikorwa byinshi babategurira. Yaboneyeho kandi kubifuriza umwaka mushya muhire.

Kanda hano urebe ikiganiro twagira na P Rain avuga ku muziki we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blaizzo5 years ago
    komereza aho muhungu wacu tukurinyuma
  • ALAN5 years ago
    yewe yewe P-rain big up ma homy komeza wagure impano musa!





Inyarwanda BACKGROUND