RFL
Kigali

VIDEO: Nyagahene wariye indimi ubwo yabazwaga niba afite umwana yahishuye umukobwa akunda uko ameze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/10/2018 15:55
0


Mu minsi yashize twabagejejeho ikiganiro twagiranye naNyagahene umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri ‘Haranira Kubaho’. Kuri ubu tugiye kureba ku buzima bwe bwite mu rukundo.



Nyagahene w’imyaka 33 y’amavuko yadutangarije ko nta mugore agira. Ubwo twamubazaga niba hari umukinnyi wa filime baba barigeze gukundana, yatubwiye ko ntawe ariko atubwira ko hari uwo yigeze gukunda akanamukorera ibikorwa bimwereka ko amwitayeho cyane ndetse nawe akamwitaho ariko atigeze atobora ngo amubwire ko amukunda ari nabwo yasabaga INYARWANDA kuzamubwirira Nyirakimonyo ko yamukunze n’ubwo atagize amahirwe yo kubimubwira.

Ubwo twamubazaga niba afite umukunzi kuri ubu, Nyagahene yasubije ko ntawe afite aracyamushaka yanatubwiye umukobwa akunda uko aba ameze; “Njyewe kunda umukobwa, icya mbere ufite ubwenge, icya kabiri utambeshya, icya gatatu unkunda.” Ku myaka ye 33 twamubajije niba atarabona umukobwa wujuje ibyo yahise aduha urugero rw’umwe mu bahanga wagendanye itara ku manywa ashakisha umuntu muzima ntamubone, nawe avuga ko afite itara akiri gushakisha.

Nyagahen

Nyagahene yaduhishuriye umukobwa akunda uko ameze

Gusa Nyagahene afite abakobwa bagera kuri 7 cyangwa 8 ari guhitamo umwe wo kuzamubera umugore 1 maze anaduha urugero rw’abantu benshi bajyanye muri Castinga ariko hagatoranywamo umwe ari nayo mpamvu avuga ko n’abo 8 barenga agashaka abandi kuko abonye abahuza barenze umwe yabihorera bose aho guteza amahari.

Ubwo twamubazaga niba afite umwana, Nyagahene yariye indimi rwose nk’uko mubisanga mu kiganiro. Umunyamakuru wa INYARWANDA yamubajije ati “Ku myaka 33 yawe nta mwana ufite?” Nyagahene nawe yasubije agira ati “Ariko se nawe…utangiye kumbaza umwana kandi…Umwana wanjye…nabyaye? Oya nta mwana mfite…Ariko mfite abana benshi.” Yavuze ko abana b’abavandimwe be bose ari abana be nawe kandi abyishimira.

Hari abantu Nyagahene yafashije kwinjira mu mwuga wa Cinema nyarwanda nka ba Mukarujanga n’abandi ndetse hari n’abageze ku rwego mpuzamahanga na ndetse izina rye riharagara ku ruhando mpuzamahanga nko ku rubuga rwa Hollywood. N’ubwo atabona umwanya uhagije wo kureba filime nyarwanda ariko izo yabashije kureba arazikunda kandi akora filime ni ko kazi ke niko yadutangarije.

Yagize ubutumwa agenera abafana be ababwira ati “Abafana banjye banyitege hari ikintu ndi kubategurira kandi atari bya bindi bigenda bigahera. Ni ibintu bikomeza. Vuba barabona ibintu bitangiye gutambuka kuri Televiziyo.” Nyagahene kandi yagize icyo abwira Inyarwanda.com ati “Inyarwanda.com muzabanshimire kuko ni igitangazamakuru gihora ku isonga, kigeza amakuru meza ku bantu, vuba kandi ku gihe.”

Kanda hano urebe ikiganiro Nyagahene avugiramo umukobwa akunda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND