RFL
Kigali

VIDEO: Nikuze wo muri City Maid yavuze ko atabangamiwe na Mukorogo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/12/2018 16:35
2


Muri iyi minsi kimwe mu bintu biri kugarukwaho kenshi ni ikijyanye no kwihinduzaa uruhu dore ko byahagurukiwe bikumirwa nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida, Paul Kagame agaragaje ko bidakwiye rwose.



Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye na Laura Musanase, umukobwa uzwi ku mazina ya Nikuze kuko ari ryo zzina akoresha muri filime y’uruhererekane ya City Maid akinamo, yagize icyo avuga ku bijyanye no kwihindura uruhu, bizwi cyane nka ‘Mukorogo’ ahamya ko abayikoresha ari benshi rwose.

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubaza kuri Mukorogo, Nikuze yasubije muri ubu buryo ati “Yego kuyikoresha abantu barayikoresha, ntago nabihakana. Ariko njye ntacyo imbangamiyeho kuko ntago navuga ngo wenda ndayikoresha cyangwa abayikoresha barambangamiye. Njye nta kintu imbangamiyeho!”

Nikuze

Nikuze avuga ko atabangamiwe na Mukorogo kuko atayikoresha

N’ubwo uyu munyarwandakazi avuga ko atabangamiwe na gato na Mukorogo ndetse n’abayikoresha ariko, yagize inama agira ababa bayikoresha ikabangiza ndetse n’ababangamirwa nayo mu buryo bwo kubazanira ingaruka agira ati “Niba hari ingaruka ijya izana ishobora kubangama cyane cyane ku bayikoresha batabizi ndetse ahubwo n’ababizi babibwire abatabizi ko hari ingaruka bigira kuko ndumva yaba ibangamye.”

Nikuze kandi yagize icyo abwira abakunzi be, ahamya ko agiye kurushaho gukora neza no gukora cyane ndetse anabizeza kuzakora filime zizajya hanze mu minsi iri imbere, ashimangira ko ari bo bamugejeje aho ageze, abashimira cyane anabibutsa ko abakunda.

Kanda hano urebe ibitekerezo bya Nikuze kuri Mukorogo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Nawe ubwe arayikoresha ntubibona se?bayice rwose kandi bihuta cyane kuko kwiyanga ni indwara mbi cyane,turi beza cyane mu ruhu Imana yaduhaye iyo uruhinduye rero uba mubi.njye ntawe nzigera mpa akazi wisiga mukorogo sinshobora pe kuko sinakorana n umuntu utikunda.
  • mahame andrew5 years ago
    mwabonye uwo mubaza namwe rwose nawe arayikoresha cyane birenze nabo bandi bose ahubwo reka ukuntu anetse wagirango arahishije yaratukuye yarashize hhhhhhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND