RFL
Kigali

VIDEO: Ni iki cyateye Trezzor gusubiramo indirimbo ‘Rukundo bambe’ ya Kizito Buzizi?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/03/2017 12:00
1


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo itsinda rya Trezzor ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Rukundo bambe’ yahimbwe inaririmbwa ha mbere n’umuhanzi Kizito Buzizi, aba bahanzi bakaba bayisubiyemo mu buryo bwa ‘cover’.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Yves Kana umwe mu bagize itsinda rya Trezzor, ubwo batugezagaho amashusho yayo, yadutangarije impamvu bayisubiyemo. Yagize ati:

Urubyiruko rwinshi ntirwita ku butumwa buri muri iyo ndirimbo kuko baba bumva ari karahanyuze bitabareba. Twebwe twayisubiyemo kugira ngo tugarure bwa butumwa mu rubyiruko kuko urukundo rw’iki gihe usanga rushingiye ku bintu byashira na rwo rugashira. So, urubyiruko twige gukunda urukundo nyakuri. Yves Kana wo muri Trezzor

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • packson 7 years ago
    kuki basubiramo izabandi bagiye bahanga izabo ?





Inyarwanda BACKGROUND