RFL
Kigali

VIDEO: Siriki na Souké barasaba abanyarwanda kubatiza Perezida Kagame nk’imyaka 3 kandi ngo Siriki ntiyigeze apfa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/06/2017 17:10
2


Ku mugoroba wo ku itariki 11 Kamena, abanyarwenya Siriki na Souke bakomoka muri Burkina Faso bageze i Kigali aho bari bavuye mu iserukiramuco rya sinema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aba banyarwenya batubwiye uko babonye u Rwanda.



Ku nshuro yabo ya mbere bageze mu Rwanda, Siriki na Souke bavuze ko mu Rwanda harangwa isuku na gahunda ariko ngo si ibyo gusa kuko imbyino gakondo zo mu Rwanda zisa nk’iz’iwabo muri Burkina Faso. Ikindi babonye ngo ni uko mu Rwanda hari moto nyinshi zitwara abagenzi, ibi bikaba ari ko bimeze no mu gihugu cyabo.

Abanyarwenya Siriki na Souké bari kubarizwa mu Rwanda-AMAFOTO

Frédéric Soré uzwi nka Siriki yagize ati “Nifuza ko mwadutiza uriya mu perezida wanyu n’iyo byaba imyaka 3 byadushimisha kuko arakora cyane”.

Tumubajije icyo avuga ku makuru yigeze kuvugwa ko yitabye Imana, Siriki yavuze ko habayeho kumwitiranya n’undi munyarwenya wo muri Cote d’Ivoire witwa Sidiki, uwo Sidiki ni we witabye Imana abantu bibeshya ko ari Siriki. Mu rwenya rwinshi yagize ati "Njye ntabwo njya pfa, namwe murabibona!".

Aba bagabo bahamya ko umwuga w’urwenya ubatunze kandi bakanashishikariza abanyarwenya bakizamuka kubikunda no gushyiramo imbaraga cyane ntibakurikirane amafaranga gusa ahubwo bagatekereza ku rwenya batera niba rusetsa abantu koko. Ngo iyo abantu bamaze kwemera ibyo ukora, n’amafaranga agenda aza ariko ngo si menshi nk’uko bimeze mu bihugu bikomeye nka Amerika.

Reba hano ikiganiro kirambuye cyuzuye urwenya twagiranye n’aba banyarwenya bamenyekanye muri filime z’urwenya za Bobodioufs:

VIDEO: Sabin Abayo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hhhhhhhhhaaa wooow soyez bienvenue mes freres j ai bcp de video de vous franchement je suis tellement plaisir d attends ke vs etes iciiii eeeeeh voilaaa hhhh mon cousonnn
  • 6 years ago
    Ariko nifuzaga ko mwampuza nabo bavandimwe ndabakunda cyane rwose . Cousin





Inyarwanda BACKGROUND