RFL
Kigali

VIDEO: Mu bahanzi 3 bahagaze neza Kane yifuza gukorana nabo vuba mubyara we Christopher ntabarizwamo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/10/2018 6:13
1


Umuhanzi ukizamuka ndetse wiyizeye cyane kubera impano azi neza ko afite, Kane mubyara wa Christopher mu kiganiro twagiranye yatubwiye bamwe mu bahanzi we afata nk’icyitegererezo ndetse n’abo yifuza gukorana nabo indirimbo kuko yizera ko byamugeza kure.



Mu kiganiro kitarambiranye rwose INYARWANDA yagiranye na Prosper Inshuti, ukoresha Kane nk’izina ry’ubuhanzi uyu akaba ari na mubyara wa Christopher ubwo twamubazaga umuhanzi we afata nk’icyitegererezo kuri we yatubwiye ko ntawe gusa ajya akunda ibihangano by’abahanzi bamwe na bamwe. Kimwe mu bihangano akunda cyane twamusabye kukitwumvisha adutunguza kuririmba indirimbo ya mubyara we, ‘Abasitari’ ya Christopher ashimangira ko yayikunze cyane pe! Tumubajije impamvu yayikunze dore ibyo yasubije “Ikintu nayikundiye ni uko itandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akor a kandi ikaba iri acoustic.”

Kane

Kane akunda cyane 'Abasitari' ya mubyara we Christopher

Ku binjyanye n’ibyo kuba afashwa na mubyara we Christopher mu ruhando rwa muzika cyane ko yamutanze kurugeramo, Kane yavuze ko hari ibyo amufasha, birimo kumugira inama ndetse no kumuha amasezerano amwe n’amwe, kumwereka uko akwiye kubigenza nk’umuntu wamutanze mu gakino nk’uko abenshi babyita. Ibi rero bituma Kane yumva ko afite abamushyigikira.

Kimwe n’abandi bahanzi bakizamuka yadutangarije ibimubera inzitizi “Inzitizi ya mbere ni abantu benshi bari kwinjira muri uru ruhando, promotion y’ibihangano iragoye cyane ko nta management ndetse n’amikora ni ikibazo cyane pe!” Yasabye abahanzi bamaze kugira aho bagera, bamenyekanye cyane ko bajya bafasha abakizamuka bakaborohereza igihe babagannye ngo bakorane indirimbo ndetse asaba bagenzi be bakizamuka gukora cyane no kudacika integer kuko ibyiza biri imbere.

Kane

Mu bahanzi 3 bahagaze neza Kane ashaka gukorana nabo Christopher ntarimo

Ubwo twamubazaga abahanzi byibuze batatu yifuza uba yakorana nabo indirimbo mu bamaze kubaka amazina hano mu Rwanda, yatubwiye 3 bahagaze neza ariko twatunguwe no gusanga mubyara we Christopher atabarizwa muri bo. Yatubwiye 1. Riderman, 2. Bruce Melody, 3. Safi Madiba. Tumubajije impamvu Christopher atarimo, igisubizo kiri mu kiganiro.

Kanda hano urebe ikiganiro Kane yavugiyemo abahanzi ashaka gukorana nabo vuba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benin5 years ago
    ndagukunze byikirenga,urumuhanga nutivumbura uzabimenya





Inyarwanda BACKGROUND