RFL
Kigali

VIDEO: Nikuze wo muri City Maid yahishuye ibintu umusore yakundana na we agomba kuba yujuje

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/12/2018 15:03
4


Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru n’ikiganiro twagiranye na Laura Musanase uzwi nka Nikuze kuko ari ryo zina akoresha muri filime ya City Maid akinamo. Ubu tugiye kureba ku buzima bwe mu rukundo.



Mu kiganiro kitarambiranye uyu mukinnyi wa filime nyarwanda uzwi nka Nikuze, muri byinshi yabwiye INYRAWANDA hajemo n’ubuzima bwite ku bijyanye n’urukundo aho yavuze ko kuri ubu nta mukunzi afite ariko ko yigeze kumugira ndetse w’inzozi ze ariko ubu batakiri kumwe.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Nikuze uwo babana n’aho aba yavuze ko yibana, ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Ku kijyanye n'umusore ajya abona akumva aramwishimiye akaba yanakwifuza gukundana nawe, yavuze ko kugeza ubu ntawe. Ku wo yakifuza gukundana nawe we yagize ati:

Sindi buvuge ku migaragarire, inzobe, igikara Oya!...Ntabwo nahita musanga gutyo gusa ntaramumenyera, ariko umuhungu wubaha Imana, ukunda Imana, unyubashye nanjye, menye ko ankunda nanjye namwishimiye…

Nikuze

Nikuze yakundana n'umuhungu wubaha Imana, umwubaha kandi umukunda

Twakomeje tumubaza niba umuhungu wujuje ibi akunda ataramubona asubiza ko byigeze kubaho ati “Ntabwo navuga ko ntaramubona, naramubonye ariko mu bihe byashize, ubu oya (ntawe).” Abasore baba bafite inzozi zo gukundana na Nikuze, murasabwa kureba iki kiganiro byimbitse.

Nikuze ubayeho ubuzima butandukanye cyane n’ubuzima akina muri filime imwe rukumbi yakinnyemo ariyo City Maid, yaduhamirije ko akazi akora atari ugukina filime gusa ahubwo iyo abonye umwanya abantu bamuhamagara akabarimbisha, akabasiga ibirungo byongera ubwiza (Make ups) ku babikunda. Zimwe mu nzozi ze kwari ugucuruza imodoka ndetse uyu mwuga wo gukina filime arimo ahamya ko umufasha gusatira cyane izo nzozi.

Kanda hano urebe ikiganiro Nikuze yavugiyemo umusore bakundana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC MATATAJADO5 years ago
    ndabona atagoranye kbs ahubwo reka ntangire urugendo kuko mukunda byakadasohoka
  • janvier5 years ago
    hhhh nikuze nareke kuzajya abeshya ngo ''umuhungu wubahimana'' ngo niwe yakundana nawe kuko bitashoboka nubwo banakundana bahita bashwana kubera imyambarire ye hhhhh sakatubeshye
  • kanamu5 years ago
    Ahubwo se uwo nikuze avuga abamukunda arwuhe? mukorogo gusa tu no kuboroka ubugambo bwo gukina. injiji gusa
  • NIKUZEMRY4 years ago
    UMEZENEZKUMUTIMX





Inyarwanda BACKGROUND