RFL
Kigali

VIDEO: Maman Nick yadutangarije ikipe afana mu Rwanda n’umuhanzi akunda cyane anamudutumaho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/07/2018 12:32
0


Tumaze imisni tubagezaho ibiganiro n’abakinnyi ba filime batandukanye. Umubyeyi ukunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya City Maid yadutangarije ikipe afana, umuhanzi afana n’ubutumwa amugenera nk’uko mubisanga mu kiganiro twagiranye.



Mukakamanzi Beata uzwi nka Maman Nick yadutangarije ko mu mikino y’igikombe cy’isi nta mukino n’umwe wigeze umucika kuko akunda cyane umupira w’amaguru. Mu Rwanda ho yagize ati “Nkunda Rayon, mfana Rayon Sports kuva kera. Nkunda cyane Shabarara na Yannick…” Mu gikombe cy’isi ho nta kipe yihariye yafanaga kuko ngo yanyurwaga no kureba umupira, gusa inshuro nyinshi yakundaga abafaransa bari gukina.

Maman Nick akunda Rayon Sports

Bitewe n’uko uyu mubyeyi akunda kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, INYARWANDA yamubajije niba hari indirimbo zihariye akunda cyangwa se abahanzi akunda cyane agira ati “Kuva ndi muto nakundaga abahanzi cyane. Nahekaga umwana nkafata undi akaboko tukajya kureba Impala, nakundaga Sebanani cyane…Mu bahanzi nkunda The Ben, nkunda na Tom Close.”

Maman Nick akunda cyane Tom Close

Uyu mubyeyi ukunda cyane indirimbo ‘Igikomere’ ya Tom Close, icyarakora  ntaragira amahirwe yo guhura na we amaso ku maso ariko yatubwiye icyo yamukundiye cyane ari uko adahindurwa n’ibihe ngo ate indangagaciro z’abanyarwanda. Yamushimiye ko akora umuziki neza kandi ntibimuhindure ibyo we yise kuyagara.

Maman Nick yatanze urugero rw'aho usanga umuhanzi akoze indirimbo ya mbere agahita atobora n’amatwi n’ibindi bibi byinshi. Yadutumyeho kuri Tom Close atubwira icyo yamubwira aramutse amubonye. Yagize ati:“Icyo nabwira Tom Close, azakomeze. Uko aremye uko ateye ndabikunda! Nkunda umuntu ujya mu kintu ariko ukabona ntabwo ahindutse.”

Kanda Hano wumve Maman Nick ufana Rayon n'ubutumwa aha Tom Close







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND