RFL
Kigali

VIDEO: Kurikira ikiganiro cyose Urban Boys yagiranye n’abanyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 11:13
1


Nyuma y'umwiryane muri Urban Boys watumye Safi Madiba asezera, Nizzo Kaboss na Humble bari basigaye, kuri uyu wa gatanu Tariki 10 Ugushyingo batangarije abanyamakuru ko biyemeje gukomeza gukorana ari babiri. Ibi bebyemereje mu kiganiro n’abanyamakuru aba bahanzi bagiranye n’itangazamakuru.



Nyuma yo gusubiramo amateka ya Urban Boys ndetse hagasobanurwa byinshi kubyabaye kuri Urban Boys Humble G ari kumwe na Nizzo batangaje ko bagiye gukomeza gukorana kandi bakareba uko ibintu byose byasubira ku murongo. Aba basore bavuze ko byanze bikunze mu minsi iri imbere bari burebe niba  ari ngombwa ko iri tsinda baryongeramo undi muntu cyangwa bakomeza ari babiri.

Nyuma y’iki kiganiro aba bahanzi ngo bagiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo Thank You bakoranye na Kitoko, ndetse banakorane ibitaramo binyuranye byo kimwe no gukora ku bindi bihangano.

REBA HANO IKIGANIRO ABAGIZE ITSINDA RYA URBAN BOYS BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • igihozo6 years ago
    birbabaje cyane kumva ko abari bameze nka bavandimwe batandukana ariko humble g na nizzo COURAGE PE MUKOMEZE MUFATANYE NKAMBERE





Inyarwanda BACKGROUND