RFL
Kigali

VIDEO: Khalfan ukunda cyane Perezida Kagame yamutuye indirimbo ye ‘Power’ anamusaba ko bazakinana Tennis

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/11/2018 8:50
1


Umuraperi umaze kubaka izina mu Rwanda uherutse no gushyira hanze indirimbo ye nshya yagize icyo avuga ku gace aririmbamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse anamutura iyo ndirimbo.



Uwo muhanzi nta wundi ni umwe winjijwe mu muziki n’uwo yita Mjomba we, Bulldogg. Tugeze aho abantu bose bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda murahita mwumva ko ari Khalfan kuri ubu umaze kugira amazina menshi ndetse anavuga ko ari umuvuno yakuye ku wamuzanye mu ruhando rwa muzika. Mu ndirimbo ye nshya rero, Khalfan ari kumwe na wa muhanzi watwaye Guma Guma y’uyu mwaka wa 2018, Bruce Melody.

Indirimbo Khalfan afatanyije na Bruce Melody yayise ‘Power’. Hari aho aririmbamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agira ati “Igihe nzagwiza Power mpinduye ubuzima, nzakina Tennis na Perezida maze gukabya inzozi, azankora mu kiganza, ni ifoto itazigera isibangana ku mutima, ni CV yanjye itazigera yibagirana…”

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Khalfan wari wishimye cyane, twamubajije impamvu yaririmbye Perezida Paul Kagame asubiza ko ibi byari kubaho cyane iyo aza kuba yari afite ubushobozi bwo guha uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru Jimmy Gatete passé maze agatsinda igitego gituma Amavubi, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yinjira mu gikombe cy’isi.

Khalfan wifuza kuzakina Tennis na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda

Khalfan yagize ati “Ibyishimo byari kuba bihari (iyo u Rwanda rujya mu gikombe cy’isi) bingana no gukina no kwishimana n’umukuru w’igihugu. Tugakina umukino akunda (Tennis)…Ngize aho ngeza ibendera ry’u Rwanda, ashobora kunshimira, twishimye tuganira nkamwisanzuraho…Iyo ukina n’umuntu muba mwungurana n’ibitekerezo…” Uyu muraperi kandi yavuze ko ari inshuti na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ahamya ko abizi nawe ko amukunda dore ko ari umubyeyi ukwiriye ndetse na Khalfan abizi ko Perezida amukunda cyane.

Umuhanzi Khalfan avuga ko ari inshuti na Perezida Paul Kagame

Indirimbo Power ya Khalfan na Bruce Melody imaze iminsi micye iri hanze, ndetse amashusho yayo arajya hanze kuri uyu wa kabiri hakaba harimo udushya twinshi turimo abakobwa b'uburanga koko. Khalfan ushimira cyane Bruce Melody wamuhaye ijwi rye mu ndirimbo ndetse n’abandi bose bayigizemo uruhare, yashishikarije abanyarwanda kuyumva kandi bakarushaho kumukurikirana.

Kanda hano wumve Power ya Khalfan na Bruce Melody avugamo Jimmy Gatete na Paul Kagame

Khalfan yasoje agira icyo abwira inshuti ye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame anamusaba ko bakongera kugira umwanya w’abakinnyi bagize aho bageza izina ry’amavubi anamutura indirimbo ye Power agira ati:

Mu by’ukuri ntakubeshye, ndagukunda Nyakubahwa, Papa wacu! Numva nshaka kuzagera ikirenge mu cyawe, nkateza igihugu imbere nkatanga ibitekerezo. Gusa ariko Gatete Jimmy tumwibukeho, ariya mavubi ya 2004 tuyibukeho turebe ko hari icyo barumuna babo babigiraho cyane ko bakinaga nta academy baciyemo…Dukeneye kuzaririmba intsinzi turi kumwe na nyakubahwa wacu cyane ko uri umuntu ukunda Ambiance, Indirimbo yanjye POWER igushimishe NDAYIGUTUYE!

Kanda hano urebe ikiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Khalfan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC MATATAJADO5 years ago
    you know little boy,let me tell you , dear friend please don't tell people your dreams. Show them.





Inyarwanda BACKGROUND