RFL
Kigali

VIDEO: Kane mubyara wa Christopher yavuze impamvu adakora amashusho y’indirimbo ze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/10/2018 10:33
1


Kimwe n’abandi bamwe na bamwe mu bahanzi, umuhanzi ukizamuka Kane afite abo akomoraho impano barimo n’umuhanzi uzwi kandi ukunzwe na benshi mu Rwanda. Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’uyu muhanzi yadutangarije byinshi bijyanye n’umuziki we.



Amazina yiswe n’ababyeyi ni Inshuti Prosper akaba akoresha Kane nk’izina ry’ubuhanzi. Ni umwana wa 3 mu muryango avukamo w’abana 3 nyine, byumvikane ko ari bucura mu muryango wabo. Kuri ubu Kane umaze umwaka mu muziki afite indirimbo 3 ari zo: ‘Sweetest Love’, ‘Ndi mu rukundo’ n’iyitwa ‘Igisobanuro’ ari nayo yatangiye aturirimbira. Muri izo ndirimbo zose uko ari 3 nta n’imwe ifite amashusho ndetse yanadutangarije impamvu nta mashusho yazo arajya hanze.

Kane uhamya ko afite impano yo kuririmba yavuze impamvu adakora amashusho y'indirimbo ze

Ubwo INYARWANDA yamubazaga niba abizi ko ari umuhanga, uyu muhanzi watangiye kuririmba akiri muto cyane kuva ku myaka 8 yabishimangiye mu buryo bwumvikana cyane. Yagize ati: “Yego (ndabizi ko ndi umuhanga) kuko icyo cyizere ntacyo mfite sinakwirushya njya muri kariyeri (career) kuko harimo abandi bantu b’abahanga.”

Kane ni mubyara wa Christopher

Uyu muhanzi kugeza ubu nta mujyanama (Manager) wita ku nyungu ze aragira ariko yishimira kuba afite abantu bamufasha mu buhanzi bwe kuko we ni umunyeshuri mu bijyanye n’icungamutungo. Mu bo mu muryango we benshi b’abahanzi nk’uko yabidutangarije mu kiganiro harimo umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Christopher, akaba ari mubyara we. Ubwo twamubazaga igihangano yakunze cyane yadutunguye cyane acuranga ‘Umusitari’ ya Christopher mubyara we.

Kanda hano urebe ikiganiro Kane yatangarijemo impamvu adakora amashusho y’indirimbo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee 5 years ago
    Uyu ni mubyara wanjye ntago ari mubyara wa Christopher kereka ahubwo arinjye akomoraho impano!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND