RFL
Kigali

VIDEO: Juda Muzik yagize icyo ivuga ku byo gushishura indirimbo ya Edyzzon

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/06/2018 17:50
0


Itsinda rya Juda Muzik rimaze kumenyekana mu muziki wa hano mu Rwanda rifite indirimbo ebyiri, Ryagize icyo ridutangariza ku bivugwa ko baba barashishuye indirimbo y’umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda ariko ibyo bikaba bitarasenye umubano wabo.



Aba basore babiri ba batangiye bakorana na Kompanyi imwe ya hano mu Rwanda ariko kubw’impamvu z’amikoro ntibakomezanye, baje gukomezanya bombi ubwabo uko ari 2 baba itsinda rya Juda Muzik. Ubu bahamya ko hari izina bamaze kubaka nka kimwe mu byo bungukiye mu muziki.

Mu gihe bari bakiri gukorana na ya kompanyi hari indirimbo bakoze yitwa ‘Biramvuna’ ndetse bikaba byarasakuje cyane ko baba barashishuye umusore witwa Edyzzon ukunze kuvugwaho ko asa cyane na Riderman. Iby'uku gushishura byaturutse ku byavugwaga ko  izi ndirimbo zisa cyane ndetse n’imicurangire igitandukanye ari uko muri Biramvuna y’aba basore babiri harimo umwe urapa naho ‘Biramvuna’ ya Edyzzon ikaba ari iye wenyine.

Nyuma yo gukora indirimbo ye ‘Biramvuna’ akayitanga kuri Youtube no ku maradiyo atandukanye, Edyzzon yabwiwe kenshi ko hari abasore bamushishuye indirimbo ariko ntiyabyitaho cyane ko yari atarabumva. Rimwe ubwo umuraperi Riderman yamurikaga Album ye ya 7, ‘Ukuri Album Launch’ muri Petit Stade I Remera, Edyzzon yitabiriye icyo gitaramo, aba basore bahawe umwanya wo kuririmba maze yumva ya ndirimbo ye iri kuririmbwa n’abandi bantu agwa mu kantu maze amenya ko abo ari bamwe bamubwiye bamushishuye indirimbo.

Umuhanzi Edyzzon wakoze indirimbo 'Biramvuna'

Umunyamakuru w'Inyarwanda yabajije itsinda rya Juda Muzik impamvu bakoze ‘Biramvuna’  basubiza ko ari iyabo.Bakomeza bavuga ku bivugwa ko bashishuye Edyzzon, bashimangira ko batari bazi iyo ‘Biramvuna’ ye gusa bakomeza kugaragaza ko zitandukanye.

Batangiye bavuka ko ntaho bihuriye rwose, gusa birangira bavuga ko bijya guhura. Abagize iri tsinda bagize bati “Indi Biramvuna ubu turayizi, nujya kumva uko imeze iratandukanye n’iyacu…Okay wenda hari ahantu bijya guhura. Buriya wasanga situation yari arimo ahimba natwe ari yo twari turimo. Turamwubaha kubera ko ari umuhanzi, ubutaha…ni isomo twabonye gusa icyubahiro cyinshi kuri we…” Edyzzon yari aziranye na Junior wo muri Juda Muzik ndetse na nyuma baje kuganira bavugana ku by’iyi ndirimbo.

Image result for Juda muzik inyarwanda

Itsinda rya Juda Muzik ni inshuti na Edyzzon

Ari Edyzzon na Juda Muzik ntibigeze bashwanira kuba byarasakuje cyane ko yabashishuye indirimbo ndetse Edyzzon ari mu mashusho y’indirimbo nshya ya Juda Muzik na Uncle Austin. Aba basore kandi bahishuye bimwe mu byababayeho ubwo bafataga amashusho y’iyo ndirimbo banaboneraho gushimira cyane Austin wabafashije mu buryo bwose.

Kanda hano urebe ikiganira twagiranye na Juda Muzik basobaura ibya Biramvuna






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND