RFL
Kigali

VIDEO: Cyomoro na Bull Dogg bakoranye indirimbo ‘Mukorogo’ yunga mu rya Perezida Paul Kagame

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/11/2018 15:20
0


Muri iyi minsi imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane ni uko mu Rwanda ikibazo cy’abakoresha amavuta yo kwitukuza cyahagurukiwe cyane nyuma y’aho Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asabye inzego bireba kubikurikirana byihuse.



Ni inkuru yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, ubwo Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasubizaga ubutumwa bwa Yolande Makolo bwanyuze kuri Twitter aho yagize ati “Ntekereza ko abashinzwe ubuziranenge n’ubuzima mu Rwanda batangiza igikorwa cyo kurwanya ibyo guhinduza uruhu kuko kimaze kuba ikibazo cy’ingutu kandi byafashe indi ntera.” Perezida Paul Kagame yahise asubiza ko ibi byangiza cyane ubuzima mu gisubizo yanyujije kuri Twitter ati, “Byangiza ubuzima cyane mu bintu byose. Kuko bakoresha imiti itemewe. Ministeri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda babikurikirane vuba cyane…!”

Kuva ubwo kuwa mbere mu gitondo Polisi y’igihugu yatangiye gukora ibikorwa byihariye byo kurwanya amavuta yo kwitukuza azwi ku izina rya Mukorogo harimo kuyamena n’ibindi. Abahanzi rero kurya bataburanwa udushya, umusore witwa Jovy G Cyomoro afatanyije na Bull Dogg bahise bajya muri Studio bakora indirimbo bise ‘Mukorogo’ maze Jov G ahita ayizanira INYARWANDA tunagirana ikiganiro kirambuye avuga ku ndirimbo ye.

Jov G Cyomoro

Jov G Cyomoro yahise akora indirimbo yise 'Mukorogo'

Byinshi ku ndirimbo ye yabitangarije mu kiganiro avuga ko byari bikwiye koko nk’abahanzi gushyigikira ibyatangijwe na Perezida Paul Kagame bakamufasha kubyumvikanisha hose, abisiga Mukorogo bakarekera aho n’abatarayisiga ntibazabikore. Kimwe mu bimenyetso Jov G Cyomoro yatweretse bireberwaho ngo bamenye niba inzobe umuntu afite ari Mukorogo cyangwa ari umwimerere harimo intoki zirimo amabara.

Jov G Cyomoro

Jovy G wifashishije Bulldogg ngo bace Mukorogo avuga ko intoki ari zo wareberaho uwayisize

Muri iyi ndirimbo kandi bagaruka cyane kuri Shaddy Boo wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ari nabwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubajije niba ibi bitaza guteza ikibazo hagati yabo n’uwo mubyeyi ufite abana babiri, igisubizo muragisanga mu kiganiro kiri kuri YouTube Channel ya INYARWANDA TV. Ikindi avuga ni ukugereranya abitukuza n’igitoki kivamo imineke ndetse akanavuga ko nta warya agatogo k’imineke gusa nk’uko yabisobanuye neza mu kiganiro.

Kanda hano urebe ikiganiro Jov G avugamo byinshi ku ndirimbo ye Mukorogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND