RFL
Kigali

VIDEO: Jossy ukina ari umukunzi wa Pzzo muri City Maid yagiriye inama abakobwa babyariye iwabo nkawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/08/2018 11:04
0


Muri bya biganiro byihariye tugirana n’abakinnyi ba cinema nyarwanda, kuri ubu twaganiriye n’umwe mu bakina muri filimi y’uruhererekane ya City Maid adutangariza byinshi ku buzima bwe bitari bizwi na benshi.



Mu rwego rwo kurushaho gufasha abakunzi b’abakinnyi ba filimi nyarwanda, Inyarwanda.com yiyemeje kujya ikora iyo bwabaga ikaganira nabo, mu kurushaho kuborohereza kumenya abo mukunda ni bantu ki? Babayeho bate? N’ibindi. Iyi nshuro rero twaganiriye na Bazongere Rosine ukina muri City Maid.

Uwo nta wundi ni wa wundi ukina ari umukobwa ukundana na Pizzo muri City Maid, we akina yitwa Jossy. Abenshi bamubona nk’umukobwa ukiri muto ariko byinshi benshi batamuziho ni uko ari umubyeyi, afite umwana umwe w’umuhungu ugiye kuzuza imyaka ine ndetse akaba yarihebeye cyane umwuga wa cinema nyarwanda kuko zari indoto ze kuva na kera.

Jossy

Jossy wo muri City Maid ashimishwa no kuba yarageze ku nzozi ze zo gukina filimi

Kumva ko yabyaye kandi agaragara nk’ukiri muto bishobora gutungura benshi. Nibyo koko, Jossy yabyaye afite imyaka 19, ubu akaba afite imyaka 23. Ni ubuhamya butoroshye kubutanga cyane ko we afite n’amateka ye bwite yatangarije kuri Micro za Inyarwanda.com nk’uko muri bubisange mu kiganiro kirambuye twagiranye.

Jossy utarabashije gusoza amashuri ye kuko yayacikirije, yagarukiye mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye yadutangarije ko kuva mu ishuri kwe bidafitanye isano no kubyara kwe cyane ko kureka kwiga byo byatewe n’ibyago yagize byo kubura umubyeyi.

Jossy

Jossy yagiriye inama abakobwa bagenzi be babyariye iwabo

Nk’umukobwa wabyariye iwab, Jossy yagiriye inama abakobwa babyariye iwabo nkawe ndetse anadutangariza uko we byamugendekeye kugira ngo bimubeho ko abyara atarashaka umugabo. “Abakobwa babyariye iwabo, bamwe biterwa n’uko hari ibyobabuze bakagira iryo rari bakisanga batwaye amada…biterwa n’ibintu bitandukanye. Njye ntago byantunguye cyane kuko umwana yaje bitabaye impanuka, gusa nari muto ntareba kure cyane…Ntago biba byoroshye, ariko umukobwa ubyariye mu rugo akamenya ubwenge, akumva ko agomba guhaguruka agakora kandi ibyamubayeho ko bitazongera kumubaho. Igihe cyose aba yabibasha kandi iyo asenze Imana iramubafasha…Nta vbishuko uba utarabonye, ganiriza abantu bakuze, ushake akazi uhaguruke ukorere umwana wawe ubuzima buzakubera bwiza cyane.”

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Jossy wagiriye inama abakobwa babyariye iwabo nkawe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND