RFL
Kigali

VIDEO:Abasore 2 bagize itsinda rya Juda Muzik badutangarije uko bahuye n'intumbero bafite mu muziki

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/06/2018 18:53
0


Umuziki wo mu Rwanda uri kurushaho gutera imbere cyane ko uko abahanzi bavuka umunsi ku wundi ari nako abawubatanzemo badahwema kubafasha kuzamuka ngo baguke, bakuze impano kandi nabo bamenyekane kurushaho.



Bamwe mu basore bahagaze neza mu muziki nyarwanda, ni itsinda rya Juda Muzik abasore bazanye imbaraga zitari nke mu muziki. Batangiye bafashwa gukora umuziki birangira babaye itsinda rya babiri. Umwe muri bo araririmba undi we akarapa ibintu bidasanzwe cyane mu muziki nyarwanda ari nayo mpamvu nta tsinda na rimwe rijya ribatera ubwoba mu muziki wo mu Rwanda cyane ko nta wukora nkabo nk’uko babitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro kihariye.

N’ubwo ari abahanzi gusa ariko sibyo byonyine bakora. Baduhishuriye uko binjiye mu muziki n’icyizere umwe agirira undi dore ko bari baziranye na mbere yo gukora umuziki. Kuri ubu nta mujyanama bafite wita ku nyungu zabo ariko bahamya ko bafite abafatanyabikorwa batandukanye, nawe uri gusoma iyi nkuru yabo ku rubuga rwacu rwa Inyarwanda.com urimo.

Juda Muzik

Itsinda rya Juda Muzik ryasobanuye uko ryahuye

Mu gutangira basa n’abagowe cyane no kwihangana ariko ubu hari aho bageze habanezeza. Bamaze gukora indirimbo 2 ari zo ‘Wa Wundi’ na ‘In Love’ bakoranye n'umuhanzi ufasha cyane abahanzi bafite impano akabazamura, nta wundi ni Uncle Austin, umuntu banashimira cyane ku bufasha yabahaye.

Aba basore bombi uko ari babiri, n’ubwo bakora indirimbo z’urukundo, bavuze ko nta bakunzi bafite. Ubwo umunyamakuru yababazaga impamvu indirimbo itanyuze kuri YouTube Channel yabo ikajya ku ya Uncle Austin, batangaza ko atari ugushaka kumenyekana (hit) na gato. Umwe muri bo yagize ati:

Oya byanze bikunze gukorana n’umuhanzi ukomeye ni uko hari ikintu uba ushaka kumuvunguraho si ukwinezeza gusa…Austin aradufasha mu buryo bwose bushoboka. Kujya kuri YouTube Channel ye si we wabidusabye ni twe twabimusabye. Niba mwakoranye indirimbo, nta mafaranga akwatse, nta essence akwatse uba ugomba no gutanga izo credits na ba bantu nsangiza link basi bumve n’umuziki we.

Juda Muzik

Juda Muzik bahamya ko ari bo na mbere mu muziki

Aba basore bahamya ko itsinda ryabo ari ryo tsinda rya mbere mu muziki w’u Rwanda ndetse bakibona nka kompanyi nini cyane ikomeye n’uruganda rudasanzwe mu minsi iri imbere nk’uko babidutangarije. Bafite imipira yanditseho izina ry’itsinda ryabo ‘Juda Muzik’ abakunzi babo bashobora kuyigura bakarushaho kubafana no kubateza imbere.

Mu kiganiro kandi twagiranye n'aba basore, bavuze ko nta kintu baje guhindura kidasanzwe bazanye mu muziki nyarwanda ahubwo ngo bo baje gufatanya n’abandi bahanzi mu guteza imbere umuziki wo mu Rwanda bafatanyije n’abawubatanzemo ndetse n’abazawubasangamo cyane ko iterambere ry’umwe ryaba urwego abandi buririraho bakazamuka.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Juda Muzik bahamya ko bihariye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND