RFL
Kigali

VIDEO: Itandukaniro hagati ya Mukamana wo muri Seburikoko na Mukamana wo mu buzima busanzwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/06/2018 7:59
5


Mu rwego rwo kurushaho kugera ku bakinnyi ba cinema nyarwanda, dufasha abakunzi babo kumenya byinshi ku bantu bakunda, kuri iyi nshuro Inyarwanda.com yasuye undi mukinnyi wo muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko.



Uyu mukinnyi akunzwe n’abatari bake kubera uburyo akina n’ibyo akina muri filime ya Seburikoko. Amazina ye asanzwe ni Mukamana Clementine, ndetse akina yitwa Mukamana muri Seburikoko. Yavukiye anakurira mu mujyi wa Kigali anahamya ko ari uw’I Kigali ubwa ya mugo.

Mu kiganiro twagiranye, yadutangarie uko yinjiye mu mwuga wa sinema ubwo umusore witwa Aaron Niyomwungeri yamukoreshaga muri filime yitwa ‘Iyo Menya’ gusa na kera ngo yajyaga akunda gukina amakinamico atandukanye. Si umwuga wa filime gusa umutunze kuko ari n’umucuruzi. Ni umwe mu bahamya ko umwuga wa sinema watunga umuntu rwose abaye nta kindi kintu akora.

Mukamana ni umugore wubatse ufite n’abana ndetse yanaduhishuriye uko abana be babifata kuba babona uburyo mama wabo akina ari indaya muri filimi ya Seburikoko. Yagize ati: “Mbere ya byose, abana banjye ni bo bampaye uburenganzira bwo gukina filime. Njya ntaha bakambwira bati ‘Maman noneho wakinnye neza cyane…’”

Mukamana

Mukamana mbere yo kwinjira muri sinema yabanje guhabwa uburenganzira n'abana be

Mukamana avuga ko kuba akina ari indaya, nta kintu na gito bimutwaye cyane ko bitandukanye kure n’uko yitwara mu buzima busanzwe ndetse anashimira abanyarwanda ko bajijutse cyane babizi ko biba ari filime bidatuma bamwitiranya n’uko ameze mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kimwe mu bintu bimugora ni ugukinira nko ku muhanda ahantu hari abantu benshi naho umuntu umugora gukinana nawe ngo ni Kadogo/Njuga. Gukina ari indaya ngo biramugora cyane ariko nk’umukinnyi w’umunyamwuga arabishobora ndetse akanabikora neza ababireba bakarushaho kuryoherwa.

Mukamana

Akina yitwa Makamana n'ubuzanzwe yitwa Mukamana

Yagize inama zitandukanye agira ababyeyi bafite abana b’abakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wa sinema nyarwanda, ndetse n’urubyiro rwifuza kwinjira muri filime cyane ko we nk’umubyeyi ahamya ko umwana aba afite impano ye kandi gukina filime bidahindura umuntu rwose. Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga niba nta bagabo cyangwa abahungu bajya bashaka kuririra ku byo akina muri Seburikoko ngo bamufate uko bishakiye, igisubizo uragisanga mu kiganiro twagiranye.

Kanda hano urebe ikiganiro na Mukamana ukina muri Seburikoko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice5 years ago
    SEBURIKOKO yaburiye hehe ko tutakiyibona?
  • Bikoki5 years ago
    Uyu nikinyarwanda arimo avuga cg gerageza ugabanye imyiryo.
  • Byiza5 years ago
    Mukamana koko nimwiza rwose. Nibutse Rurinda arimo amubwira ati nubwo ndwaye ariko uri mwiza, hanyuma mukanya Rurinda agasohoka munzu akenyeye igitenge cya Mukamana. Hahahahah
  • NA5 years ago
    Acururiza he?
  • NIYONKURU THOMAS3 years ago
    ESE UWOMUKOBWANABONANOMEYE?





Inyarwanda BACKGROUND