RFL
Kigali

VIDEO: Icyo abakorana na Mukamana umugore wa Rukara muri Seburikoko bamuvugaho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/07/2018 10:09
0


Mu minsi ishize twabagejejeho ikiganiro twagiranye n’umwe mu bakinnyi bo muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko. Nyuma yo kuganira n’uwo mukinnyi twagize amatsiko yo gushaka umenya ibye mu kazi n’abo bakorana.



Uwo nta wundi ni Mukamana ukina muri Seburikoko, kuri ubu akaba ari umugore wa Rukara (AmaG The Black) muri filime Seburikoko. Nyuma yo kuganira nawe byinshi bitandukanye ku buzima bwe n’ubwa sinema kuri we, twifuje kuganira na bamwe mu bo bakorana aho akorera mu mujyi wa Kigali kwa Rubangura muri Top Shop ku muryango w’108, aho bacururiza imyenda, inkweto, amashakoshi n’ibindi.

Twaganiriye na babiri mu bo bakorana ari bo Sylvie Umukundwa na Odile Uwase kuko Mukamana yari yadutangarije ko bamwe mu bantu azi neza ko bamukurikirana cyane harimo abo bakorana. Tubabajije kimwe mu bintu Mukamana yakinnye kikabasetsa cyane mu kazi, Umukunda yasubije muri ubu buryo ati:

Ubwo yasohoraga (aseka cyane) Sebu aje kumutereta, akamubwira ngo ‘Toka Uko’ undi akamubwira ngo ni indaya ishaje, kariya kantu karadushimishije cyane nyine turamuserereza. Byatumye dukomeza kuyikurikirana dufite amatsiko yo kumenya ibizakurikiraho nyuma yo kumubwira ngo ‘Ni indaya ishaje!

Mukamana

Abakorana na Mukamana basekejwe n'ijambo 'Indaya Ishaje'

Uwase Odile yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko Mukamana wo muri filime atandukanye rwose na Mukamana wo mu buzima busanzwe, ahakana yivuye inyuma ko nta duco two muri filime ajya agaragaza mu kazi ati “Oyaaa ntabwo akina filime ku kazi, iyo ageze ku kazi ni umucuruzi usanzwe, umwana mwiza ubana neza n’abandi.”

Aba bombi baduhamirije ko iyo Mukamana adahari, yagiye gukina filime, bamuzibira icyuho bakamucururiza nk’uko nawe abigenza iyo badahari. Mukamana nawe yatubwiye ko rwose abo bakorana bamushimisha cyane kuko bakurikirana ibyo yakinnye byose nk’iyo Rukara yamwirukanye cyangwa yashatse kumurya amafaranga. Bumwe mu butumwa agenera abo bakorana n’abamukunda ni uko nabo bazakina filime.

Kanda hano urebe ibyo abakorana na Mukamana wo muri Seburikoko bamuvugaho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND