RFL
Kigali

VIDEO: Incredible Records yashyize hanze amashusho ya ‘VOLANT’ banatangaza ingamba binjiranye muri 2017

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/01/2017 9:20
0


Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo Volant ihuriwemo n’abahanzi bose babarizwa muri Incredible records ari bo Dany Nanone, Kharifan, Davis D na Aime Bluestone, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo yatunganyirijwe nk’ibisanzwe muri iyi nzu ikora umuziki ikanakurikirana inyungu z’abahanzi bayo.



Mu kiganiro twagiranye na Bagenzi Bernard uhagarariye iyi nzu yadutangarije ko iri ari tangiriro ry’ibikorwa byinshi bateganya gukora muri uyu mwaka wa 2017 nkuko babishyize mu mihigo ya bo.

Aha ni mu gihe bamurikiraga iyi ndirimbo abanyarwanda babinyujije kuri televiziyo y'igihugu 

Bagenzi Bernard yagize ati “Ibyo twabwiye abantu mu kiganiro twagiranye n’abanyamakuru, ubu twatangiye kubishyira mu bikorwa uhereye kuri iyi ndirimbo Volant, hamwe n’iza Dany Nanone ziheruka, ikigiye gukurikiraho ni uko buri muhanzi agiye gutangira gusohora indirimbo ye ku giti cye.”

Nyuma y’iyi ndirimbo ngo bakaba bagiye gutangira gukora ibitaramo byo kwegereza aba bahanzi abafana babo baherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Volant

REBA HANO 'VOLANT' YA INCREDIBLE RECORDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND