RFL
Kigali

VIDEO: Incamake z’igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira Amajyepfo muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2017 14:18
0


Nk’uko ingengabihe ya Miss Rwanda 2017 yabiteganyaga, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, gahunda yo gushakisha abakobwa bazahagararira Intara n’umujyi wa Kigali yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, aho abakobwa bifuza kuzaserukira iyi ntara bari baje kugerageza amahirwe yabo i Huye.



Muri iyi Ntara y'Amajyepfo iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Huye muri Credo, aha naho hakaba hatoranijwe abakobwa bane ari nabo bari bageze imbere y'akanama nkemurampaka.

Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

REBA VIDEO YUKO BYARI BYIFASHE MU NTARA Y'AMAJYEPFO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND