RFL
Kigali

VIDEO: Incamake z’igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2017 14:22
0


Nk’uko ingengabihe ya Miss Rwanda 2017 yabiteganyaga, ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, gahunda yo gushakisha abakobwa bazahagararira Intara n’umujyi wa Kigali yakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru, aho abakobwa bifuza kuzaserukira iyi ntara bari baje kugerageza amahirwe yabo i Musanze.



Muri iyi Ntara y'Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Musanze kuri La Palme hotel, aha naho hakaba hatoranijwe abakobwa batandatu mu munani bari bageze imbere y'akanama nkemurampaka.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YUKO BYARI BYIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND