RFL
Kigali

VIDEO: Incamake y'uko byari bimeze mu gitaramo cya Israel Mbonyi kitabiriwe cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2017 7:26
0


Umuhanzi Israel Mbonyi umaze imyaka ibiri amenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri iki cyumweru tariki 10/12/2017 yamuritse album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo kitabiriwe cyane.



REBA HANO VIDEO YUKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO

Muri iki gitaramo cyiswe 'Intashyo album launch concert', Israel Mbonyi yari kumwe n'abandi bahanzi b'abahanga ndetse bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abo ni Patient Bizimana, Dudu w'i Burundi na Aime Uwimana bakunze kwita Bishop. Byari umunezero mwinshi muri iki gitaramo cy'amateka cyabereye muri Camp Kigali mu ihema rya Kaminuza y'u Rwanda. 

Hari abantu benshi cyane

Kwinjira byari ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro byari 10,000Frw ku bantu baguze amatike mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bayaguze ku munsi w'igitaramo.Ibi ariko ntabwo byabujije abakunzi b'umuziki wa Gospel kuza ari benshi cyane. Mu ncamake y'iminota 30, Inyarwanda.com tugiye kubereka uko byari bimeze. 

Israel Mbonyi mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya kabiri 'Intashyo'

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'IKI GITARAMO

REBA HANO VIDEO YUKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND