RFL
Kigali

VIDEO: Impaka ku rukundo muri Juda Muzik, uwazanye igitekerezo cya ‘Naratwawe’ nta mukunzi afite

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/12/2018 14:23
0


Abasore babiri bo mu itsinda rya Juda Muzik bagarutse ku bijyanye n’urukundo kuri bo ndetse banavuga imvo n’imano y’indirimbo yabo nshya binatangaje cyane ko igitekerezo cyaturutse ku wudafite umukunzi.



Mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA umunyamakuru yabajije aba basore niba bafite abakunzi, Junior avuga ko amufite ariko Darest nta mukunzi afite. Nyamara igitekerezo cy’indirimbo yabo ‘Naratwawe’, indirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo, cyaturutse ku wudafite umuunzi ndetse anasobanura impamu zabyo.

Darest yavuze uko byagenze ngo atekereze kuri ‘Naratwawe’ nyamara nta rukundo arimo aho yavuze ngo “Abantu benshi mu Rwanda cyangwa no ku isi muri rusange bafata urukundo nk’ijambo gusa, akabwira umuntu ko amukunda nyuma ati byarangiye…Sindi mu rukundo ariko nigeze kurubamo, nibutse ko nigeze kuba mu bihe byiza kuko ubuzima tubamo buri munsi ni isomo, iriya ndirimbo twayikoreye abantu bari mu rukundo kandi bubaha abo bakunda.”

Juda Muzik

Uwazanye igitekerezo cy'indirimbo 'Naratwawe' n'ubwo nta mukunzi afite yigeze kumugira

Agendeye ku byo mugenzi we avuga, Juniro we avuga ko bitanakwiye ko umuhanzi yakora indirimbo agendeye ku marangamutima ye kuko nyuma bishobora kuzamubera amateka mabi, ahubwo bo nk’abahanzi bishyira cyane mu mwanya w’abandi bantu bagakora mu nganzo dore ko n’abenshi inganzo yabo iza nijoro. Junior we avuga ko “Iyo uri umuhanzi ntuhimba ibihe urimo gusa kuko iyo ndirimbo yaba irimo amarangamutima yose…Umuhanzi yishyira mu mwanya w’undi muntu akavuga ku buzima bw’abandi akenshi ahubwo. Niyo mpamvu umuhanzi ashobora kuba aryamye mu gicuku akabyuka yari ari mu bitotsi agafata ikaramu n’urupapuro yabuze amahoro yamara kubyandika akaryama agasinzira.”

Kanda hano urebe impaka mu rukundo rwa Juda Muzik






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND