RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro kirambuye na Miss Shanel wongeye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka 5

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2017 12:15
1


Nirere Shanel cyangwa Miss Shanel nkuko yamamaye muri muzika, amaze ibyumweru bitatu mu Rwanda aho yaje aje kurangiza imishinga inyuranye y’ubuhanzi harimo filime nshya azagaragaramo ndetse n’umushinga w’indirimbo ye nshya yo yamaze no kujya hanze.



Miss Shanel abajijwe ku rugendo rwe arimo mu Rwanda yatangaje ko ahamaze ibyumweru bisaga bitatu aho yari yaje kurangiza Filime nshya azagaragaramo bari barimo gukinira muri Uganda ndetse no kurangiza indirimbo nshya agiye gushyira hanze yitwa ‘Igisingizo ‘ iyi ikaba ariyo ndirimbo yari amaze iminsi yijeje abanyarwanda ko igiye kujya hanze.

Abajijwe kuri iyi ndirimbo yavuze ko ari indirimbo yagizweho uruhare n'abantu benshi banyuranye barimo ndetse na Hon. Bamporiki Edouard bafatanyije kuyandika cyo kimwe na Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitari bamushyiriyemo amajwi. Miss Shanel yatangaje kandi ko ari indirimbo icuranze mu buryo bwa Live ikaba indirimbo ivuga ibigwi igihugu cy’u Rwanda.

Abajijwe ku kijyanye no kuba amaze imyaka itanu adakora umuziki yatangaje ko nta kibazo rwose abibonamo cyane ko n'ubundi buri munsi aba ari mu muziki nubwo wenda adashyira hanze indirimbo, urugero Miss Shanel yatanze ni uko iyi ndirimbo ye nshya yatangiye kuyicuranga muri 2013 ariko ubu akaba aribwo agiye kuyishyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

MISS SHANELMiss Shanel umuhanzikazi w'umunyarwanda usigaye wibera mu Bufaransa

Uyu muhanzikazi yabajijwe ikibura ngo ahozeho mu gushyira hanze indirimbo avuga ko ikibazo gikunze kuba amafaranga, ubushobozi ngo buba bugoye kugira ngo umuntu bimworohere gushyira hanze indirimbo ku buryo buhoraho ibi kandi ngo bijyana nuko aba ari gukura mu mwuga ibi bituma  ashaka gushyira hanze indirimbo imeze neza, icuranze neza, mbega indirimbo iri ku rwego rwo hejuru aho gusohora nyinshi zitajyanye n’uko we abyifuza.

Imbogamizi ya nyuma Shanel avuga ko yahuye nayo ni ukuba yari afite abana bato ariko nanone ahumuriza abanyarwanda ko agiye kugaruka mu muziki cyane ko yamaze no kubona umuhagarariye mu Bufaransa bityo ngo gukora umuziki bizamworohera. 

REBA HANO IKIGANIRO MISS SHANEL YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lulu6 years ago
    Ntabwo ari umuhanga mu gusubiza.She is not focused. Teta Diane azi kuvugisha itangazamakuru





Inyarwanda BACKGROUND