RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro kihariye na Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/01/2018 12:14
0


Ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 ni bwo twabagejejeho inkuru yuko Sandrine isheja yongeREwe mu kanama nkemurampaka ndetse ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro ni we watangajwe nk’ukuriye akanama nkemurampaka ko muri Miss Rwanda 2018.



Sandrine Isheja ubusanzwe ni umunyamakuru kuri Kiss Fm akaba ari ubwa mbere agiye mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda. Inyarwanda.com twamwegereye kugira ngo atuganirize uko yabonye iri rushanwa ndetse n’ibyo akomeje kuribonamo.

Sandrine Isheja yatangiye ashimira abakobwa bitabiriye ndetse nawe yishimira kuba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka gatoranya umukobwa ugiye guhagararira abandi mu Buranga, Ubwenge n’Umuco akaba Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018.

Miss Rwanda 2018Abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Sandrine Isheja yatangaje ko ikintu kibabaza umuntu uri mu kanama nkemurampaka ari uguhakanira umukobwa ukamumenyesha ko atagikomeje nyamara yari yigiriye icyizere ndetse yizeye gutsinda no kuba yahagararira intara yiyamamarijemo akanegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Icyakora nanone Sandrine Isheja yatangaje ko nta kundi biba bigomba kugenda cyane ko bigomba kurangira hasigaye umukobwa umwe rukumbi uba ugomba kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bityo rero ngo ntaho bakwepera icyo gukuramo bamwe bitewe n'uburyo barushanyijwe. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISHEJA SANDRINE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND