RFL
Kigali

Muri VIDEO zitandukanye dore uko ibirori bya Rwanda Day 2017 byagenze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2017 11:57
1


Rwanda Day, umunsi w’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda baba hanze y’u Rwanda n’inshuti zabo aho bahura n'umukuru w'igihugu Paul Kagame bakaganira ku byarushaho guteza imbere u Rwanda, yabaye ku nshuro ya 9 ibera kuri Flanders Expo mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017.



Nyuma yo kubagezaho inkuru y’amafoto 100 y’uko byari bimeze muri ibi birori bya Rwanda Day, Inyarwanda.com ko tugiye kubagezaho ijambo rya Perezida Paul Kagame n’andi mashusho akwereka mu ncamake uko byari bimeze. Byari ibyishimo bidasanzwe ku bantu ibihumbi bitabiriye ibi birori nkuko bigaragara mu mafoto no mu mashusho. Abahanzi nyarwanda barimo Soul T, Inki, Jali, Teta Diana na King James basusurukije imbaga yitabiriye ibi birori benshi barizihirwa.

Ibi birori byitabiriwe cyane ndetse ababyitabiriye bahagirira ibihe byiza

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kubaka amateka mashya ashingiye ku bumwe, ku gukora no gukoresha ukuri. Yabwiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ko nta muntu ubanenga ko baba hanze mu gihe bakora ibibubaka ndetse bagatanga n'umusanzu mu kubaka igihugu cyabo. Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda bakwiye kunengwa, Perezida Kagame yavuze ko ari abakora nabi. Yagize ati:

N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo. Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho. Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye Rwanda Day

REBA HANO IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAGEJEJE KU MBAGA YITABIRIYE RWANDA DAY


MU NCAMAKE DORE UKO IBI BIRORI BYAGENZE

IJAMBO RYA MINISITIRI LOUISE MUSHIKIWABO WAFUNGUYE IBI BIRORI


REBA HANO TETA DIANA ARIRIMBIRA ABARI MURI RWANDA DAY

 Minister Philbert nyuma y'ijambo rye yabaririmbiye indirimbo ya KING JAMES 

Byari ibyishimo bidasanzwe muri Ghent

REBA MORALE MURI RWANDA DAY

REBA IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME MU BIRORI BYA RWANDA DAY

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI CYANE AGERA HAFI 200 Y'UKO BYARI BIMEZE MURI RWANDA DAY MU BUBILIGI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pedro someone6 years ago
    Its good! I'm very happy when you are happy.our president ni uwa Mbere pe!





Inyarwanda BACKGROUND