RFL
Kigali

VIDEO: Icyo bisaba kugira ngo Uncle Austin akorane indirimbo n’abahanzi bakizamuka n’icyo abwira abavuga ko yikina

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/06/2018 13:24
0


Mu gufasha cyane abahanzi bakizamuka gutera imbere nabo bakaba bamenyekana harimo gukorana indirimbo n’abahanzi bamaze kubaka amazina bamenyerewe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, mu rwego rwo kumenya byinshi ku gufasha abahanzi twaganiriye na Uncle Austin.



Uncle Austin yadutangarije ko iyo yumvise umuhanzi akumva arabasha, afite impano, akenshi we ubwe yegera uwo muhanzi akamwisabira ko bakorana indirimbo kugira ngo amufashe kumenyekana. Ntiyishyuza na gato umuhanzi yumvise ufite impano, ahubwo amufasha ku buntu, ibintu bitandukanye n’igihe uwo muhanzi yaba ashaka gukorana na Austin ariko we atabishaka.

Bamwe bakunda gutekereza ko impamvu bamwe mu bahanzi bakunda gukorana na Uncle Austin ari uko akora kuri Radio aho biba byafasha indirimbo yabo kumenyekana cyane. Uncle Austin yabasubije ko ntaho bihuriye kuko atikina rwose binagenze gutyo ngo ntiyakora iyo ndirimbo.

Uncle Austin burya akenshi ni we usaba abahanzi ko bakorana indirimbo akabafasha kuzamuka

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubaza uko abyakira iyo ari muri studio kuri radio yagize ati “Ndi umunyamwuga mu byo nkora. Ikintu abantu bagomba kumenya, nize itangazamakuru, maze imyaka irenga 16 nkora mu itangazamakuru,…ndi umunyamwuga, kuri Radio zose nkorera ntabwo nihitiramo indirimbo nkina, Oya! Ni indirimbo ziba zigomba kunyura kuri radio n’igihe ntari kuri radiyo…” ibindi biri mu kiganiro.

Uncle Austin yatubwiye ko byamuteraga ipfunwe mbere iyo yabaga ari mu kiganiro akumva hagiye kujyamo indirimbo ye akumva yayikuramo bitewe n’ibyo abantu bakundaga kuvuga ko Uncle Austin yikina. Gusa nyuma yasanze nta mpamvu n’imwe yabyo kuko niba indirimbo ye ikinwe n’iya Meddy cyangwa iya Rihanna igakinwa ari uko bose baba bakwiye gukinwa.

Austin

Uncle Austin ari mu bahanzi bahatanira PGGSS8

Abibaza uko Uncle Austin akora Kiss Hot 30 ari no muri Guma Guma yabasubije mu buryo butangaje

Ku kijyanye no kuba Kiss Hot 30, ikiganiro Uncle Austin akora kuwa Gatandatu kitari kubura kandi kuri uwo munsi uyu muhanzi aba yagiye muri Roadshow za Primus Guma Guma Super Star ya 8, yasubije mu buryo bwihariye ataka cyane Kiss FM nk’uko muri bubyirebere mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Inyarwanda.com.

Kanda hano urebe ikiganiro na Uncle Austin avuga ku bigenderwaho ngo akorane n'umuhanzi ukizamuka n'icyo abwira abavuga ko yikina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND