RFL
Kigali

VIDEO: Icakanzu Françoise wabyinnye agasanganirwa ku rubyiniro na Mushikiwabo muri Arménie ni muntu ki ?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2018 12:33
4


Icakanzu ni umukobwa wahiriwe n’umwuga wo kubyina ukamwambutsa imigabane ataramira abakomeye kugeza anyuze Louise Mushikiwabo amusanganira ku rubyiniro basendereza ibyishimo by’abari bakoraniye mu nama mpuzamahanga yabereye muri Arménie.



Icakanzu ni umubyinnyi w'umunyarwandakazi wishimiwe bikomeye n'abari bateraniye muri Arménie mu nama yasize Umunya-Canada Michaëlle Jean asimbuwe ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Mu byangombwa bye yitwa Icakanzu Françoise Contente.

Avuka mu muryango w'abana batatu, ni we mfura. Agejeje imyaka 23 y’amavuko. Ni imibiri yombi. Ahorana inseko nk’umusemburo w’umubyinnyi uteze amaboko imbere y’abamuhanze amaso. Yaboneye izuba mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Nyagaseke mu Mudugudu wa Kirehe.

Avuka kuri Mujawingabe Francine (Nyina) na Kanyamuhungu Francois (Nyakwigendera). Iyo muganira ntahisha amenyo ye y’urwererana. Arisanzura akakubwira byinshi bimwerekeyeho n’ubuzima abayemo bw’impurirane; ubw’ishuri, gutoza mu itorero Inyamibwa, Umubyinnyi mu itorero Urukerereza n’ibindi byinshi bimusigira agatubutse mu mufuka.

Areshya na metero imwe na santimetero 60 (1m:60). Gupfusha se bwamugizeho ingaruka atangira kwita ku muryango we, akiri muto. Inkuru ye ni ndende, ayikubira mu nzira y’ubutsinzi. Akiri umwana yishimirwa n’abakomeye bamufashije kwiga amashuri yisumbuye; n’inzira yashikamyemo yo gutega amaboko (umubyinnyi) bigatuma abamureba badakuraho ijisho.

Icakanzu si izina rishya mu matwi y’abihebeye umuco Nyarwanda. Yanyuze benshi mu bitaramo no mu birori yaserutsemo, abamuzi bavuga ko yifitemo ubuhanga yihariye bwo gutuma umureba adakuraho ijisho. Ubuhanga bwe bwanatumye atoranywa mu babyinnyi bose bo mu Rwanda aserukana isheja muri Arménie, abyinira imbere y’abakomeye bari bahanze amaso amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF yatsinzwe na Madamu Louise Mushikiwabo.

icakanzu

Icakanzu na Louise Mushikiwabo bakoze ku mitima y'abari bakoraniye mu nama rusange yabereye i Erevan.

Izina rye ryongeye kwandikwa mu binyamakuru, atekerezwaho n’abanditsi b’inkuru. Amafoto n’amashusho ye ajyanisha ikirenge n’amaboko na Louise Mushikiwabo yarebwe n’umubare munini w'abanyuzwe n’ubuhanga bwe buherekejwe n’impano y’uyu mukobwa wakuranye imbaraga n’imbaduko zo gukunda umuco w’u Rwanda nk’isoko acyesha byinshi amaze kugeraho mu buzima.

INYARWANDA : Icakanzu Francoise Contente ni muntu ki?

Icakanzu : Ni umukobwa muto w’imyaka 23. Akaba umunyeshuri wo muri Kaminuza y'Abalayiki b'Abadivantisite (UNILAK), ishami ry’amategeko. Akaba umutoza w’itorero Inyamibwa. Akaba Umubyinnyi w’Itorero Urukerereza ndetse akaba n’imfura mu muryango w’iwabo….Ndi ingaragu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ICAKANZU FRANCOISE AVUGA KO UKO YABYINANYE NA LOUISE MUSHIKIWABO

INYARWANDA : Watangiye kwiyumvamo impano yo kubyina gihe ki ?

Icakanzu : Icyo kibazo kijya kingora. Kubera ko mukumenya kubyina kwanjye, menya ubwenge nasanze mbyina. Nakuriye mu muryango w’ababyinnyi. Nakuriye mu muryango w’Intore, baririmbaga bakabyina, bagakunda ibitaramo cyane. Umuryango wo kwa Mama warabyinaga cyane ! Guhera kuri Barumuna be, kuri ba Mama we, kuri Banyina wabo, Ba mukecuru be, ni igisekuruza cyose.

Rero, nanjye menya ubwenge nasanze mbyina. Nabyisanzemo…Nari mfite imyaka irindwi. Ni bwo natangiye guseruka imbere y’abantu. Icyo gihe ni bwo nari ntangiye amashuri abanza.

INYARWANDA : Wadusangiza ibihe bidasanzwe wagiriye muri uyu mwuga umazemo imyaka 16!

Icakanzu : Ibihe bidasanzwe. Nahera nkiri umwana muto w’imyaka irindwi. Twabyiniye i Rwamagana, kuko ariho iwacu kavukire…Nabaga mu itorero ry’Abamansera baba i Rwamagana. Ryari Itorero bitaga Umucyo ryaje gusenyuka ubu ng’ubu ntabwo rikiriho. Ni itorero nabyiniyemo kuri iyo myaka irindwi ntangira kujya mu mbaga y’abantu. Icyo gihe ndabyibuka igitaramo cya mbere twakoze, twagikoreye ku isoko ry’i Rwamagana mu kuritaha.

Uwahoze ari Vice-Mayor, Severine (Rwamagana) arambona, yari afite ikigo cyitwaga Espoir, ryari ishuri ryigenga (Primaire). Abona nta kindi gihembo akwiye kumpa bitewe n’uko namunyuze, ampa igihembo cyo kwiga muri Ecole Primaire ku buntu. Ansaba ko natangira kumukorera itorero ry’abanyeshuri kugira ngo tujye duseruka mu birori tujye no mu marushanwa…

INYARWANDA : Kubyina ni umurimo watunga umuntu atagize ikindi kintu awubangikanya nawo ?.

Icakanzu : Urakoze. Kubyina ntabwo nabyita ko yaba ari umurimo ushobora gutunga umuntu atagize ikindi awubangikanya nawo. Ahubwo kubyina ni impano yose. Impano yose ishobora ku kubera ikiraro cyo kubona icyagufasha. Ntabwo amafaranga yo kubyina ashobora kugutunda ngo wicare uvuge ngo nta kandi kazi ndibukore arantunga. Oya, ahubwo kubyina bishobora gutuma umenyana n’abantu, ubona ‘network’ zishobora gutuma ubona icyo ukora…

INYARWANDA : Mu myaka 16 hari ikintu gikomeye wasaruye muri uyu mwuga?

Icakanzu: Cyane. N'ubu ndacyasarura. Urugendo ruracyari rurerure. Kubera ko cyane ntabwo nigeze mbyinjiramo ngo mbibonere umwanya cyane kubera ko nakundaga kwiga ni byo nari nashyize imbere cyane. Na ‘mission’ nshobora kuba ngiyemo ntabwo ari menshi cyane nkurikije igihe natangiriye. Ariko gacye nshobora kuba ngiyemo kandi nayo atari macye cyane hari byinshi mfitemo nk’urwibutso.

Hari ‘mission’ yo muri Rwanda California San Fransisco ari nayo nagiyemo bwa mbere mva ku mugabane w’Afurika. Nayigiyemo ndangije amashuri yisumbuye. Byari ibihe bishimishije cyane. Tujyayo icyo twakuyemo, nabashije kugura ikibanza nyigurira umuryango wanjye…

INYARWANDA: Bivugwa ko bigoye kugukuraho ijisho iyo ubyina. Ni irihe banga wisangije?

Icakanzu: Biragoye ko nsubiza icyo kibazo kuko byaterwa nabo babireba icyo bakunda. Gusa njyewe nzi ko iyo mbyina, ni ibintu biba bindimo. Icya mbere nkururwa cyane ni indirimbo bateye bitewe n’uko bayiteye, bitewe n’umurishyo w’ingoma urimo. Icyo gihe nanjye ntabwo mba nzi Isi ndimo. Gusa icyo nzi cyo ndaryoherwa…

INYARWANDA: Wiyumvise ute ubwiwe ko ugiye muri Arménie kubyinira imbere y’ahari hateraniye abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma?

Icakanzu: Numvise njyewe nezerewe, nkimara kubimenya kuko ntabwo yari umubare w’umuntu umwe. Ntabwo yari ‘selection’ y’umuntu umwe byari ‘selection’ y’abantu benshi, bivuye ku mubare runaka bigeze ku muntu umwe ni njye bahisemo.

Nongeye kumva nshimye Imana cyane, nyishimira impano yampaye. Nongera kumva nezerewe cyane kandi niyumvamo imbaraga z’uko ngomba kugira icyo nkora, kugira ngo koko abampaye icyo cyizere cyo kubahagararira babone ko mbishoboye. Kandi babone ko hari icyo nzanye cyizima cyangwa nerekanye cyizima, nk’u Rwanda barumbonemo nk’uko bampaye ayo mahirwe. Numvise nezerewe cyane.

INYARWANDA: Ni wowe wasabye Mushikiwabo ku gusanga ku rubyiniro cyangwa yarizihiwe arahagusanga?

Icakanzu: Akubita agatwenge…Uriya Mubyeyi ni intore cyane. Ni intore cyane, arizihirwa birenze ! Twebwe twari dufite kumuhagarutsa nk’Umuyobozi ariko uko mubimenyereye akenshi duhagurutsa Umuyobozi dusoje igitaramo.

Mu muco wacu ni ko bigomba kumera kuko urabanza ugakora ibyo mwateguye mwarangiza mukaza gushyiramo indirimbo yo kuza guhagurutsa abashyitsi, abo mwasusurukije bose kuburyo bose bisanga bakabyina.

Icyo gihe rero cyari giteganyijwe. Ariko icyabayeho, yaje kwizihirwa [Louise Mushikiwabo] tukiri hagati mu gitaramo arahagaruka araza azakudufasha. Biri mu bintu byaturenze natwe, byatweretse koko ari intore nyayo kandi yizihirwa. Yarahagarutse araza aramfasha turabyina.

Yavuze ko byanejeje benshi bari mu nyubako batanga amashyi. Avuga ko Mushikiwabo yamusanganiye ku rubyiniro imbyino yo kubyina irimo gusozwa ariko ngo ageze hafi y’ingoma yabonye Mushikiwabo Louise amusanganira nawe aragaruka ku rubyiniro barabyinana.

Avuga ko imikenyero yakoresheje mu gitaramo ari iyavuye mu Rwanda. Yavuze kandi ko nyuma y’itsinzi ya Mushikiwabo Louise bongeye guhurira mu gitaramo cyo ku wa 03 Ugushyingo 2018 bamusezeraho babyina intsinzi.

Louise Mushikiwabo w’imyaka 57 y’amavuko, yabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2018. Ni we munyarwanda wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa. Azatangira imirimo ye muri Mutarama 2019 i Paris ahari ibiro bye. Uyu muryango washinzwe mu mwaka wa 1970. Mushikiwabo yari umukandida w'u Rwanda, ushyigikiwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), u Bufaransa, Canada n'ibindi.

AMAFOTO:

icaanzu

Icakanzu, Umubyinnyi bigoye gukuraho imboni iyo abyina.

ni contente

Icakanzu ni umwe mu babyinnyi baherutse gutarama mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi ya Louise Mushikiwabo.

contente

imbyino

Icakanzu avuga ko kubyina bikanyura benshi biherekezwa n'inseko.

umukobwa

Ni byo koko yitwa Contente...Igisobanura cy'byishimo nk'ibyo agaragaza imbere y'abo abyinira bakizihirwa.

madamu

Madamu Karemera Carole ni we watoranyije Icakanzu mu babyinnyi bagera kuri bane.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ICAKANZU FRANCOISE AVUGA UKO YABYINANYE NA LOUISE MUSHIKIWABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Dore ibyiza bitatse u Rwanda. Mbega umukobwa mwiza ukunda umuco nyarwanda. Yewe Imana izabane nawe iteka ryose. Njye mpora ndeba ako ka video ubyinana n umuyobozi kuko karandyohera cyaneeeeeee
  • RWAMAGANA5 years ago
    Ndabasuhuje abo kuri uru rubuga. Uyu mwana Contente ni umubyinnyi mwiza w'imbyino za kinyarwanda , imibyinire ye uyisangamo umwimerere wa kinyarwanda utavangiye yigiye i Buganza bwa Rwamagana koko! Nkurikiye iki kiganiro, ariko nkugaye ikintu kimwe gusa. Kuvuga ngo kubyina yabyigiye mu itorero ryo kwa ma soeur! Mana yanjye, wa mwana we, wagiye wibuka itorero GARUKUREBE ryakureze , rikakwigisha kubyina , rikakungira umubyinnyi mwiza nk'uko uri ubu, rikagufasha muri byinshi uzi! Humura ntirigayitse , rirubashywe hose kandi rizahora rirerera u Rwanda mu bijyanye n'umuco nyarwanda ugaragarira mu mbyino z'umwimerere nyarwanda. Ntukabe ntibibuka kugeza aha nshuti, niyo nama nakugira.
  • Kubwayo jean baptiste5 years ago
    Uyu mukobwa numuhanga kurwego rukomeye mubijyanye no kubwina ,mbona reta yajya ifasha abantu barite impano nkize ,ntibazime
  • Siboyintore5 years ago
    @Rwamagana: hhhhhh ndumva utazi neza amateka yuyu mukobwa. Yatangiriye kwa masoeur. Yaje muri Garukurebe ari Zayinabu umuzanye amukuye kwa masoeur. Ibi birazwi cyane 100% kuko wabaza Gakuru n umugore we. Wowe urimo gukurura wishyira. Yego muri Garukurebe mwamubyaje umusaruro ariko masoeur niwe wamufashije.





Inyarwanda BACKGROUND