RFL
Kigali

VIDEO: Dizzy Blood yavuze impamvu abaraperi benshi bakoresha ‘Slangs’ mu njyana ya Hip Hop anakomoza ku mpamvu iyo njyana idakinwa cyane nk’izindi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/10/2018 15:57
0


Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umuhanzi ukizamuka wanenze cyane abaraperi bagenzi be binjiye mu muziki bakorana ariko nyuma bakaza guhangana bikanamenyekana cyane abibutsa ko ari we ufite Rap nzima.



Uwo muhanzi ni Dizzy Blood nawe ukora injyana ya Hip Hop injyana ahamya ko ari n’injyana ijyanye n’umuco w’abanyarwanda kuva na kera. Yakomoje ku buryo intore zivugaga ubwo twamubazaga impamvu abakora injyana ya Rap bakunze gukoresha cyane imvugo zizwi nka Slangs. Twamubajije niba badakoresheje Slangs ubutumwa butatambuka nk’uko babishaka asubiza agira ati “Gukoresha slangs muri Hip Hop ni ukuva kera. Hip Hop ubundi ni umuco cyane cyane ku birabura. Niyo mpamvu mu Rwanda kera nk’intore umwami yabaga ari aho zikaza zikivuga, ukumva umuntu arivuze  yiyise intare kandi atari intare…Niyo mpamvu natwe dukoresha slangs, ariko siko tubayeho mu bundi buzima. Byoroha gutambutsa ubutumwa ukoresheje slangs bitewe n’abantu indirimbo igenewe…ntago bivuze o buri gihe twakoresha slangs mu ndirimbo wanaririmba ukoresheje ikinyarwanda gisanzwe.”

Dizzy Blood

Dizzy Blood yavuze impamvu abaraperi bakoresha Slangs cyane

Kimwe n’abandi baraperi bagiye bavuga ko inyana ya Hip Hop itajya ikinwa cyane ku maradiyo n’amateleviziyo nk’izindi njyana, Dizzy Blood avuga ko iyi njyana idakinwa koko ariko ntarenganya amaradiyo n’amateleviziyo atabakina kuko hari aho abona n’abaraperi ubwabo babigiramo uruhare nko kudakora cyane no kwigira ibikomerezwa n’ibindi nk’uko muri bubisange mu kiganiro twagiranye.

Dizzy Blood

Dizzy Blood avuga ko zimwe mu mpamvu Hip Hop idakinwa abaraperi babigiramo uruhare

Dizzy Blood kandi yaduhaye ubuhamya bwa bimwe mu byamubayeho aho hari ah yasabwe amafaranga/ruswa ngo akinwe. Zimwe mu mbogamizi ahura nazo kuri ubi ni igihe ndetse n’ubushobozi byo gukora umuziki we neza cyane ko umuziki utaramugeza ahantu wamugaburira ngo umutunge wo wonyine.

Kanda hano urebe ikiganiro Dizzy Blood yasobanuriyemo imikoreshereze ya Slang muri Hip Hop n'impamvu idakinwa cyane nk'izindi njyana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND