RFL
Kigali

VIDEO: Clapton Kibonge uri gutegura igitaramo cyUrwenya rwa Gikirisitu yavuze ku gashya azakorana n’umugore we uwo munsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/11/2018 8:10
0


Umunyarwenya Claton Kibonge yateguye igitaramo kizagaragaramo urwenya rwa gikirisitu ibintu bigiye kuba bwa mbere mu mateka y’u Rwanda avuga ko yatewe imbaraga no gukura mu mwuga no kuba yarashatse umugore.



Mu kiganiro Emmanuel Mugisha uzwi nka Clapton Kibonge yagiranye na INYARWANDA, yavuze ku gitaramo cye yise ‘Life is Funny’ kizaba kirimo urwenya rwa gikirisitu. Ni ibintu bisa n’ibitumvikana uburyo habaho urwenya rwa gikirisitu bituma hari abibaza niba hatazaba harimo kwibasira abakora umurimo w’Imana ariko Clapton yabisobanuye neza ko atari cyo bazaba bakora ahubwo ari mu rwego rwo gufasha abakirisitu bakunda urwenya babarinda kujya kurushakira mu tubari ndetse banashimangira cyane ugukora no gukomera by’Imana.

Clapton

Clapton Kibonge yasobanuye ibijyanye n'igitaramo cye

Clapton

Clapton yatekereje gukora iki gitaramo nyuma yo kubwirwa kenshi kandi na benshi ko ibyo akora zaba indirimbo, urwenya n’ibindi bikorwa akora babikunda. Yahisemo kubategurira igitaramo nk’iki cyane ko ari umukirisitu kandi ibyo akora abijyana mu buzima bwa gikirisitu cyane haba mu ndirimbo ze z’urwenya ndetse no mu rundi rwenya akunze gutera.

Clapton

Michael ni umwe mu bazaba bari muri Life is Funny, Christian Comedy

Ni igitaramo kizaba ku itariki 09 Ukuboza 2018 kikazabera muri Serena Hotel, mu mujyi wa Kigali kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Bamwe mu byamamare bazaba bari muri iki gitaramo ni Seburikoko, Babou, Michael, Djassa Djassa wo muri Congo na DJ Spin uzaba ari Dj w’uwo munsi naho Serge Iyamuremye akazaba ari we muhanzi uzaririmbira abazitabira iki gitaramo. Hazaba hari n’abandi banyarwenya bakizamuka kandi bafite impano koko.

Clapton

Dj Spin niwe uzakora muri iki gitaramo cy'urwenya rwa gikirisitu

Clapton

Serge Iyamuremye niwe uzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu myanya isanzwe n'10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. Nta kindi gitaramo nk’iki kirabaho, ni nayo mpamvu Clapton yabiteguye nk’umwihariko kuko abana bato, urubyiruko, ababyeyi, abakuze n’abasheshe akanguhe bose bazisangamo kandi bagire ubutumwa batahana.

Clapton

Djassa Djassa wo muri Congo ni umwe mu banyarwenya b'abakirisitu bazaba bari muri iki gitaramo

Clapton yavuze ku kijyanye n’imyiteguro, impamvu yatumiye Djassa Djassa wo muri DR Congo, indirimbo azaririmba, uburyo azabyina ndetse akanakora urwenya, indirimbo ye nshya yise ‘Imiyaga’ ndetse anatubwira agashya kihariye ko kuri uriya munsi we n’umugore we bazakora. Byose murabisanga mu kiganiro twagiranye na Clapton Kibonge ahamagariramo abakunzi be kuzaza kumushyigikira mu buryo bwose nk’uko badahwema kubikora.

Kanda hano urebe ikiganiro Clapton avugiramo iby’agashya azakorana n’umugore we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND