Umuhanzikazi Ciney wamamaye mu njyana ya Hip Hop ni umwe mu bakobwa batangiye kuririmba kuva mu minsi yashize, kuri uyu wa 26 Werurwe 2017 ubwo muri Serena Hotel i Kigali haberaga igitaramo cy’umunyarwenya Eric Omondi, Ciney yatunguwe n’umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba ko barushinga.
Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo Eric Omondi avuye ku rubyiniro abantu batangiye kwikubura batashye Arthur Nkusi ahamagara abantu arababwira ngo ntibagende kuko ngo hari hasigaye akantu gato. Amaze gushimira abaterankunga umusore utari uzwi cyane yigiye imbere aca bugufi atera ivi asaba Ciney wari wahamagawe ku rubyiniro na Arthur Nkusi maze asaba Ciney ko babana.
Ku rubyiniro niho umukunzi wa Ciney yagiye atera ivi amusaba kumubera umugore
Ciney amarira azenga mu maso, imbaga yari iri aho imuhanze amaso itegereje igisubizo atanga, yagize ati” Of course Yes” ahita atega urutoki umukunzi we wahise umenyekana ku izina Ronald Tumusiime amwambika impeta y’urukundo. Aba bombi bahise babwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bamaranye imyaka ine bakundana.
Ciney yerekana impeta yambitswe n'umukunzi we biteguye kurushinga
Ibijyanye n’amatariki n’ikindi gihe ubukwe buzabera bavuze ko bari kubipanga kandi atari cyera ndetse ko mu minsi ya vuba baba bamaze kubirangiza bakazabimenyesha inshuti n’abavandimwe.
TANGA IGITECYEREZO