RFL
Kigali

VIDEO: Ciney yatunguriwe mu gitaramo cya Eric Omondi yambikwa impeta y’urukundo n'uwo bagiye kurushingana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2017 0:10
4


Umuhanzikazi Ciney wamamaye mu njyana ya Hip Hop ni umwe mu bakobwa batangiye kuririmba kuva mu minsi yashize, kuri uyu wa 26 Werurwe 2017 ubwo muri Serena Hotel i Kigali haberaga igitaramo cy’umunyarwenya Eric Omondi, Ciney yatunguwe n’umukunzi we amwambika impeta y’urukundo amusaba ko barushinga.



Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo Eric Omondi avuye ku rubyiniro abantu batangiye kwikubura batashye Arthur Nkusi ahamagara abantu arababwira ngo ntibagende kuko ngo hari hasigaye akantu gato. Amaze gushimira abaterankunga umusore utari uzwi cyane yigiye imbere aca bugufi atera ivi asaba Ciney wari wahamagawe ku rubyiniro na Arthur Nkusi maze asaba Ciney ko babana.

ciney Ku rubyiniro niho umukunzi wa Ciney yagiye atera ivi amusaba kumubera umugore

Ciney amarira azenga mu maso, imbaga yari iri aho imuhanze amaso itegereje igisubizo atanga, yagize ati” Of course Yes” ahita atega urutoki umukunzi we wahise umenyekana ku izina Ronald Tumusiime amwambika impeta y’urukundo. Aba bombi bahise babwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com  ko bamaranye imyaka ine bakundana.

cineyCiney yerekana impeta yambitswe n'umukunzi we biteguye kurushinga

Ibijyanye n’amatariki n’ikindi gihe ubukwe buzabera bavuze ko bari kubipanga kandi atari cyera ndetse ko mu minsi ya vuba baba bamaze kubirangiza bakazabimenyesha inshuti n’abavandimwe.

KANDA HANO UREBE VIDEO CINEY BAMWAMBIKA IMPETA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhumuriza7 years ago
    Ariko imyaka ine yabaye nk itegeko , uwariwe wese mbona avuga ine !! Ejo bundi muri 2016 , Ciney siwe wari uhararanye na Derek basomana ahantu hose !! muzajye mubeshya abandi wana
  • Hh7 years ago
    Ciney wagira ngo yari abizi ndabona nta emotions nyinshi yagize. Gusa Ciney ni intwari pe. Ari muba stars bake cyane bigera ubwo babaproposa mariage batarerekana abakunzi babo mubitangazamakuru. Congs kabisa muzagire ubukwe bwiza n'urugo ruhire, muzabyare hungu na kobwa.Urugo rwanyu ruzabe urugendwa kd muzahorane amata ku ruhimbi.
  • GASONGO7 years ago
    Ciney agizimana n'ubundi yaramaze gukecura. Umuntu wavutse 1988 murumva adakuze koko. Ngewe muzi aba muri Gabon nabwo Ari mukuru. Ahubwo uyu mujama yibitseho umukecuru kbisa. Saho amukuye
  • Hh7 years ago
    Ariko narumiwe koko! Abantu bagira amasjyari bigeze aha koko ninde uzabashobora? wowe Gasongo n'abandi mugitekereza kimwe niyo mpamvu mutazatera imbere kabisa! Ninde wagutumye kubara imyaka y'abandi?Abaye akecuye se byo birakurebaho iki? Cg yarakwanze sha niyo mpamvu?! Biransetsa iyo bamwe batera imbere abandi bakabaza inyuma babaraguzwa imyaka yabo! Kandi ubwo wasanga wowe unganya imyaka na nyina umubyara!!! (Niba mvuze nabi kabisa mumbabarire, gusa sinari kwihanganira guys like that bavunwa n'imitwaro batikoreye!). Rata Ciney komeza utere imbere utitaye kubaguca intege! Ndagufana sana!!!





Inyarwanda BACKGROUND