RFL
Kigali

VIDEO:Byinshi utari uzi kuri Miss Shanitah wifuza kuzashinga Televiziyo no kuba umunyemari ukomeye ku isi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/05/2018 12:27
3


Bamwe mu bantu bagirirwa amatsiko ndetse ugasanga abantu bifuza kumenya byinshi biberekeyeho dore ko nabo baba baramaze kuba ibyamamare, harimo na ba nyampinga b’u Rwanda. Inyarwanda.com yaganirije n'igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018.



Abenshi bamumenye kubera inkuru zacicikanye mu itangazamakuru ubwo bari bari kwiyamamariza gutwara ikamba rya Miss Rwanda 2018. Byavuzwe kenshi ko Bishop Rugagi Innocent yahanuriye umukobwa witwa Umunyana Shanitah ko azaba Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018, icyakora uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko atahanuriwe ahubwo ko Bishop Rugagi yamusengeye amwifuriza kuzegukana ikamba.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Miss Shanitah Umunyana ufite imyaka 19 y’amavuko yadutangarije ko amanota yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nta kinyoma kirimo ari aye koko. Ku bijyanye n’ifungwa ry’urusengero asengeramo rwa Redeemed Gospel church, yadutangarije uko yabyakiriye ndetse yagize n'icyo avuga ku gufungwa kwa Bishop Rugagi Innocent. 

Bishop Rugagi yifuzaga ko Shanitah yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018

Mu mivugire ye Shanitah Umunyana yakunze kugaruka cyane ku kijyanye no gusenga ndetse avuga ko ajya afata n’umwanya agasenga akiyiriza ubusa dore ko uyu mukobwa avuka mu muryango w’abakirisitu. Ku bindi ajya ahugiraho iyo afite umwanya yagize ati “Iyo mfite umwanya uhagije nkunda gusoma utu novels cyangwa nkumva indirimbo…rimwe na rimwe ndeba filime za action zo kurwana cyane (aseka cyane) biba bishyushye nyine iyo bari kurwana uba uri kwenjoyinga (kuryoherwa)”Umukino akunda gukina ni Basketball.

Shanitah yashimishijwe cyane n'umwanya yabonye muri Miss Rwanda

Igitekerezo cyo kujya muri Miss Rwanda cyahoze ari inzozi ze kuva kera ndetse inshuti n’ababyeyi be bakamushyigikira ku gitekerezo. Umunyana Shanitah avuga ko yashimishijwe n’ikamba yabonye nk’uko yabidutangarije. Ubwo yavugaga bimwe mu byamutunguye yagize ati “Ahantu hose ugiye barakureba cyane, bakaguhamagara abakuzi n’abatakuzi, kwibona kuri televiziyo, kuri social media byarantangaje. Ni ibintu biba bije bwa mbere, ugerageza kubyakira.”

Tumubajije niba kuri ubu ashobora kujya ku muhanda kugura ikarita yo gushyira muri telefone, Umunyana Shanitah yasubije agira ati “Ubu ngubu ntabwo nkijyayo kuyigura nk’uko ubivuze, nyine hari iyindi shusho abantu baba bakubonamo. Nshobora kwigendera ku muhanda niyambaye siripa ubu ngubu bandeba cyane kandi mbere nta muntu wari unyitayeho. Urumva ko hari ibintu uba ugomba guhindura, ntabwo ariko nkigenda kugura Me2U ku muhanda.

Hari byinshi byahindutse mu buzima bwa Shanitah nko kuba atajya kugura Me2U ku muhanda nk'uko yabikoraga mbere

Inzozi za Miss Shanitah mbere zari ukuzaba umuganga ariko zaje guhinduka kuri ubu inzozi ze ni ukuzaba 'Businesswoman' uzwi ku rwego rw’isi ndetse hakabamo no kuzaba umunyamakuru aho ashobora no kuzakora business yo gushinga Televiziyo. Mu kuba umunyamakuru yifuza kuzakora mu bijyanye n’imyidagaduro aho yanatanze urugero rw’umunyamakuru yafashe nk’ikitegererezo.

Kanda hano urebe ikiganiro kirimo byinshi Inyarwanda.com yaganirye na Miss Shanitah







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gh5 years ago
    tres belle, naragufannye, ...
  • danis5 years ago
    Hahahaaaa, ariko rwose abantu b'ubu baransetsa!! ngo ntiyajya kumuhanda kugura M2U!!????? Uhuuuuuuuuuu!!! uyiguze se waba iki? ejo bundi numvise n'umwe mu bakinnyi ba Film mu Rwanda w'umukobwa ngo ubu ntiyatega Bus ( twegerane) ngo ntibishoboka kandi nta n'igare agira!!!! yewe, murasekeje gusa! ntago ubwo aribwo bu star bavandi! ubu star ni Cash ntakindi! mubanze mushake cash niziboneka mugure imodoka zanyu, ujye ushyiramo carte ya 50,000Frw ubundi nababwiriki????? naho ibyo muba muri gusetsa imikara
  • Piter5 years ago
    Urahaze sha.





Inyarwanda BACKGROUND