Umuhanzi ukizamuka, Bonaventure Havugineza ukoresha Bonami mu buhanzi, umusore ufite impano kandi ukunda injyana gakondo yavuze ko atatinze kwinjira mu muziki ahamya ko inkono ihira igihe iki cyari cyo gihe cye.
Bonami ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu miririmbire. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA yatangiye adusobanurira indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndakwikundira’ atubwira ko amagambo arimo atari inkuru mpamo kuri we cyangwa ku wundi muntu ahubwo ari ukubera urukundo, aho abantu baba inshuti ariko bikagera aho umwe abona uw’umwihario kuri we akamubera indashyikirwa.
kanda hano urebe indirimbo 'Ndakwikundira' ya Bonami
Iyo ndirimbo yari iya mbere ye igiye hanze muri nyinshi afite, ndetse nyuma yayo akaba yarashyize hanze iyitse ‘Ntirushira’ itaragira amashusho. Bonami ahamya ko umuntu avuka ari umuhanzi, n’ubwo ashobora gutinda kubigaragaza. Ubwo twamubazaga niba atari yaratinze kugaragaza impano ye yavuze ko atatinze agira ati “Ntago natinze kuko inkono ihira igihe, ugiye gufata ibiryo bidahiye ukanabifata bihiye ntibigira uburyohe bungana, uyu munsi niwo wa nyawo, ntabwo byatinze.”
Bonami wakoze 'Ndakwikundira' avuga ko inkono ihira igihe
Bonami avuga ko injyana yose yazanyuzamo ubutumwa bwe bukumvikana kandi bugakundwa azayikora ariko akunda injyana ya gakondo cyane. Nta muhanzi wihariye afata nk’icyitegererezo kuko buri muhanzi wese agira icyo amusigira mu bihangano bye ndetse kandi ntanatinye abahanzi asanze mu ruhando rwa muzika kuko bose bagiye gukora ibiteza imbere umuziki nyarwanda.
Kanda hano urebe ikiganiro Bonami avugiramo ko atatinze inkono ihira igihe
TANGA IGITECYEREZO