RFL
Kigali

Andy Bumuntu yashyize hanze indirimbo nshya 'Stay' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2018 10:24
0


Nk'uko yari amaze iminsi ateguje abakunzi be ko abahishiye agaseke gapfundikiye, kuri ubu Andy Bumuntu yamaze guha impano abakunzi b'umuziki we, akaba ari indirimbo nshya 'Stay' yasohokanye n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere.



Indirimbo 'Stay' ya Andy Bumuntu yakoze mu buryo bw'amajwi na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe ndetse agatunganywa na Rday Entertainment. Uyu musore yari amaze umwaka wose nta ndirimbo nshya ashyira hanze. Abajijwe na Inyarwanda ibyo yari ahugiyemo, Andy Bumuntu yagize ati: "Hari hashize igihe kingana nk'umwaka ntasohora indirimbo, ndi gukora kuri album yanjye. Imwe mu ndirimbo ziriho rero harimo iyitwa Stay."

Andy Bumuntu

Andy Bumuntu akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ndashaje, Mukadata na Mine ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga ibihumbi 359 mu gihe cy'umwaka umwe imazeho. Andy Bumuntu ni umuhanzi w'umunyempano ikomeye umuziki w'u Rwanda ufite. N'ubwo yari amaze umwaka umwe atumvikana cyane mu muziki, kuri ubu yatangaje ibyo yari ahugiyemo ndetse n'ibyo ahishiye abakunzi be.

REBA HANO 'STAY' INDIRIMBO NSHYA YA ANDY BUMUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND