RFL
Kigali

Amerika:Shizzo yasohoye amashusho y'indirimbo 'Run Diaspora' yibasiramo K John na Patycope-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/05/2018 8:22
1


Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Run Diaspora' yumvikanamo amazina y’ibyamamare nyaRwanda nka Meddy, The Ben na LickLick. Muri iyi ndirimbo kandi yibasira bamwe mu bantu bazwi muri Showbiz nka Patycope na K.John.



Shizzo ni umuraperi ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Wow' yakoranye na Gaby Umutare. Mu ndirimbo nshya Shizzo yise Run Diaspora (Umukuru wa Diaspora) ashimangira ko ari we uyoboye umuziki nyarwanda mu bahanzi bose bakorera umuziki hanze y'u Rwanda. Aganira na Inyarwanda.com uyu muraperi yatangaje ko nta kwezi kuzongera gushira adashyize hanze indirimbo nshya, ibi bikaba bihuye n'ibyo aririmba muri iyi ndirimbo.

REBA HANO 'WOW' YA SHIZZO FT GABY UMUTARE

Shizzo

Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Amerika

Run Diaspora ni indirimbo ikozwe mu njyana ya New school rap. Hagati mu gitero Shizzo avuga ko hari benshi bamubwiye ko nadakorana indirimbo na Meddy cyangwa The Ben ntaho azigera agera mu muziki, gusa we bikaba bitaramuciye intege. Akomeza avuga ko kuri ubu ari we uyoboye umuziki nyarwanda muri Diaspora. Shizzo yibasira bikomeye abanyamakuru K John (Kalisa John) na Patycope (Rukundo Patrick) kubera ko ngo banze kumufasha mu kwamamaza umuziki we bitewe n'uko ngo nta kintu yari ashoboye.

Hakizimana Agappe (Shizzo) ukomoka i Rubavu mu Rwanda ashimangira ko kuri ubu ari umuhanzi ukomeye muri Diaspora ndetse akavuga ko Lick Lick ari umugabo wo kubihamya, ati "Shizzo ni umwami baza Lick Lick". Shizzo yumvikana muri iyi ndirimbo aririmba aya magambo: 

Nyuma y’Intashyo aho wankuye na TBH, Nakoze KOD abapaparazi bavuga menshi, bamwe bati ntina featuringa Meddy cyagwa Ben, nta na rimwe nzigera nkinwa muri Top ten. Such critics never kill me, it made me stronger, had to get it on my own, Couldn't wait any longer. (...) Ibuka Bugoyiwood itarajya mu mishinga ntanipinda ndiho ryo ku recording, Patycope na Kjohn baranze kumpromotinga ,I never gave up nakomeje gu trying (kugerageza).

Mu minsi micye ishize Shizzo yamuritse imyenda yanditseho 'I love Bugoyiwood' (Nkunda Bugoyiwood) mu rwego rwo kwagura muzika ye no kwamamaza Bugoyiwood abereye umuyobozi. Ni igikorwa cyakiriwe neza na benshi cyane cyane abaturuka i Rubavu ndetse n'abakunzi ba muzika ye muri rusange. Shizzo yatubwiye ko Bugoyiwood ari Label ya Entertainment ye bwite ya muzika, gusa Bugoyi akaba ari i Rubavu aho benshi bazi nko ku Gisenyi.

Shizzo

Shizzo

Baramamaza imyenda Shizzo aherutse gushyira hanze

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RUN DIASPORA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manizo5 years ago
    Iki kiririmbo giteye asyiiiij





Inyarwanda BACKGROUND