Tuyizere Egide King uzwi nka King Giddy mu muziki yasohoye indirimbo nshya 'Nzaba nkigukunda' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw'abantu babiri bakundana by'ukuri ikaba igiye hanze nyuma y'iyo uyu muhanzi yise 'Barafinda'.
King Giddy yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Nzaba nkigukunda' ivuga ku bantu babiri bari mu rukundo ruzira uburyarya, bagahana isezerano ko bazakundana urukundo rutari agahararo ndetse bakiyemeza kuzarambana bakabana ubuzima bwabo bwose. Ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma ya 'Barafinda' yahurijemo abahanzi banyuranye.
REBA HANO 'NZABA NKIGUKUNDA' YA KING GIDDY
King Giddy yageneye impano abari mu rukundo
King Giddy yagize ati:"Indirimbo nshya yasohokanye na video yitwa 'Nzaba nkigukunda' ikaba isohotse nyuma y'iyitwa 'Barafinda'. 'Nzaba nkigukuna' ivuga ku bantu babiri bakundana by'ukuri, bagahana isezerano ko urwo bakundana atari agahararo, kandi ko bazakundana kugeza bashaje." Ni indirimbo King Giddy yahayemo impano abakundana aho abifuriza gukundana urukundo rw'ukuri kandi bakazarambana.
REBA HANO 'NZABA NKIGUKUNDA' YA KING GIDDY
TANGA IGITECYEREZO