RFL
Kigali

King Giddy yasohoye amashusho y'indirimbo 'Nzaba nkigukunda' impano yahaye abakundana by'ukuri-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/04/2018 8:54
1


Tuyizere Egide King uzwi nka King Giddy mu muziki yasohoye indirimbo nshya 'Nzaba nkigukunda' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw'abantu babiri bakundana by'ukuri ikaba igiye hanze nyuma y'iyo uyu muhanzi yise 'Barafinda'.



King Giddy yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya 'Nzaba nkigukunda' ivuga ku bantu babiri bari mu rukundo ruzira uburyarya, bagahana isezerano ko bazakundana urukundo rutari agahararo ndetse bakiyemeza kuzarambana bakabana ubuzima bwabo bwose. Ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma ya 'Barafinda' yahurijemo abahanzi banyuranye.

REBA HANO 'NZABA NKIGUKUNDA' YA KING GIDDY

King Giddy

King Giddy yageneye impano abari mu rukundo

King Giddy yagize ati:"Indirimbo nshya yasohokanye na video yitwa 'Nzaba nkigukunda' ikaba isohotse nyuma y'iyitwa 'Barafinda'. 'Nzaba nkigukuna' ivuga ku bantu babiri bakundana by'ukuri, bagahana isezerano ko urwo bakundana atari agahararo, kandi ko bazakundana kugeza bashaje." Ni indirimbo King Giddy yahayemo impano abakundana aho abifuriza gukundana urukundo rw'ukuri kandi bakazarambana.

King Giddy

King Giddy

REBA HANO 'NZABA NKIGUKUNDA' YA KING GIDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anne5 years ago
    lovely song ,,courage young boy





Inyarwanda BACKGROUND