RFL
Kigali

Petros Ihwa arajwe ishinga no kwamamara mu muziki akagera ku rwego rwa Wizkid na French Montana-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/02/2018 9:57
0


Umuhanzi Iraguha Pierre Celestin uzwi nka Petros Ihwa mu muziki yabwiye Inyarwanda ko yifuza gutera imbere mu muziki akagera ku rwego nk'urwo Wizkid na French Montana bariho. Kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Dawa'.



Petros Ihwa amaze gukora indirimbo 3 zifite amashusho harimo iyitwa Ndi serieux, Remedy n'iyi nshya yitwa Dawa amazina. Abajijwe na Inyarwanda.com intego afite mu muziki we yagize ati: "Mfite intego nyinshi gusa umuziki wo nywufata nk'ubuzima. Maze gukora indirimbo nyinshi muri studio mbifashwamwo n'abantu benshi batandukanye." Yunzemo ati:

Intego iruta izindi ni uko imwe mu ndirimbo zanjye yazageza kure nk'abandi banyafrika bamenyekanye nka ba Wizkid, 2face, Montana n'abandi benshi ntakabuza nta kindi bizansaba ni ubufasha bw'abafana banjye, itangazamakuru muri rusange n'imbaraga nyinshi nzakoresha kugira ngo ngere kure ntibagiwe n'imigisha y'Imana.

REBA HANO 'DAWA' YA PETROS IHWA

Ku bijyanye na gahunda z'umuziki afite muri uyu mwaka, Petros Ihwa yagize ati: "Uyu mwaka mfite imishinga myinshi, ndi gukora mbifashijemwo na team ikomeye iyobowe n'uwo bita Nyamurasa creativity akaba ariwe wakoze amashusho ya Dawa afatanyije na Tol music na Uncle wanjye uba Belgique bari kumfasha gutunganya indirimbo nyinshi ziri kuri album ndi gutegura nzatangaza izina nijya mu bikorwa."

Petros Ihwa

Petros Ihwa ngo arangamiye kwamamara nka French Montana

Petros Ihwa yunzemo ati: "Indi project ni mipira ngiye ku launching bita Dawa mu mpera z'uku kwezi, ikindi iyi ni indirimbo y'urukundo nifuje kuyisohora kuri uyu munsi w'abakundanye ni indirimbo mba ndirimba ukuntu nahuye n'umukobwa utangaje nkamukunda kugeza aho mbaho nk'uwarozwe hahandi yanteraga ubwoba namubona nkavugishwa cyangwa naba ntatebeje nkabikora igitaraganya.

(....)Ku bari buyirebe barabonamo umukobwa untera uburozi nibyo mba ndota kubera kumukunda ndahamya ko buri wese wayumva yamunyura cyane ,nkaba nyituye abantu bose bavutse mu kwa Gashyantare cyane kubavuka kuri St Valentin. Ndashimira cyane team ya management yanjye ikomeje kumfasha mu gukora music nkaba ntazongera guhagarara na rimwe ngo ntinde, nuko Mariva na Piano bantindirizaga project ubu buri mezi atatu nzajya ndekura indirimbo."

Petros Ihwa

Petros Ihwa yamaze gukora imipira yamamaza indirimbo ye 'Dawa'

REBA HANO VIDEO 'DAWA' YA PETROS IHWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND