RFL
Kigali

Sano Alyn yasohoye amashusho y'indirimbo 'Naremewe wowe' yateje urunturuntu hagati ye na Yverry-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/02/2018 16:21
5


Nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya y'urukundo yise 'Naremewe wowe' yatunganyirijwe bwa nyuma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu umuhanzikazi Sano Alyn yamaze gusohora amashusho y'iyi ndirimbo.



Sano Aline Shengero uzwi nka Sano Alyn mu muziki yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye 'Naremewe wowe' yatunganyirijwe bwa nyuma (Mastering) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Manifold Recording Studio mu gihe amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda muri Panda music. Iyi ndirimbo 'Naremewe wowe' yateje urunturuntu hagati ya Sano Alyn na Yverry uzwi mu ndirimbo; Uragiye, Mbona dukundana, Nk’uko njya mbirota n’izindi dore ko buri umwe avuga ko ari iye.

Sano yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yayiguze amafaranga ari hagati y'ibihumbi 100 na 150 ayigura na producer Patrick wo muri Panda music ari nawe wayikozeho bwa mbere, mbere yo gutunganyirizwa bwa nyuma muri Amerika ndetse akaba yaramaze kuyandikisha muri RDB. Yverry nawe avuga ko indirimbo ari iye ndetse ko yari yateguye kuyishyira hanze mu gihe cya vuba. Bivugwa ko iyi ndirimbo Yverry ari kuyitunganyirizwa na Pastor P nyuma yo kuyivana kwa Producer Bob.

Sano Alyn

Sano Alyn yamaze kwandikisha indirimbo ye muri RDB

Inyarwanda.com ntibyadukundiye kuvugana na Yverry kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa, gusa mu minsi ishize yabwiye Kigali Today ko yatunguwe no kumva indirimbo agiye gushyira hanze yasohowe n'undi muhanzi ari we Sano Alyn. Yakomeje avuga ko yasabye Sano Alyn ko yaba aretse kuyisohora bakabanza bakagirana ibiganiro nyamara undi ayisohora batabyumvikanyeho. Yverry yagize ati:

Namusabye ko yaba aretse kuyisohora tukabanza tukaganira, ahubwo mbona arimo kubyihutisha mbona ko hajemo imbaraga kandi sinkunda amahane ndamwihorera. Turi kubiganiraho ngo turebe uko bizakemuka gusa guhangana byo bizabaho, ariko nta byinshi ndashaka kuvuga mu itangazamakuru.

UMVA HANO 'NAREMEWE WOWE' YA SANO ALYN

Yverry avuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba yaratanzwe na Producer Bob akayiha Sano Alyne na cyane ko ari we wayimukoreraga (wayikoreraga Yverry), n’ubwo yari yanayimuye akayijyana ahandi ku mpamvu avuga ko zisanzwe zibaho atavuga izo ari zo. Producer Bob yabwiye Inyarwanda.com ko atigeze aha Sano Alyn iyi ndirimbo ahubwo ko ibivugwa ari amagambo. Yagize ati: "Ibyo ni amagambo nta ndirimbo nigeze mpa Sano Alyn, ashobora kuba yarayihawe na musaza (Patrick) usanzwe ari umu producer."

Sano Alyn yabwiye Inyarwanda.com ko yahuye na Yverry baganira kuri iki kibazo, gusa ngo nta mwanzuro nyawo bafashe. Uwakoze iyi ndirimbo producer Patrick yatangaje ko indirimbo yayihaye Sano Alyn nyuma yo kunaniranwa na Yverry yari yayihaye mbere kuko yashatse kujya kuyikorera ahandi. Aganira na Kigali Today, producer Patrick yagize ati:

Iyi ndirimbo ni njye wayikoze ndetse mfite n’amavidewo nafashe Yverry ayikorera iwanjye. Gusa naje kujya mu ngendo ngarutse Yverry ambwira ko natinze ayijyana ahandi ntabizi. Nabonye agiye rero nyiha undi muhanzi Sano Alyne, ndetse n’aba prdoducers yayishyiriye barabizi ko ari jye wayihimbye nkanayandika.

Sano Alyn yatangarije Inyarwanda.com byinshi kuri iyi ndirimbo yateje urunturuntu hagati ye na Yverry, yagize ati:

"Indirimbo ntabwo ari njyewe wayanditse ahubwo natangiye kuyikoraho mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2017. Icyo kibazo ntabwo nakivugaho ibintu byinshi, njyewe indirimbo narayiguze kuko navuze ko ntigeze nyandika, nayiguze n'uwitwa Panda (producer Patrick) arayinkorera ndayohereza, abayirangiza barayirangiza, nyuma nza kumva bivugwa, abantu bakajya banyandikira ngo nibye indirimbo nza kumenya ko ari umuhanzi umwe (Yverry) nawe wari warashatse kuyikoraho. Indirimbo ubundi zigurwa hagati y'ibihumbi 150 na 100.

Producer Patrick yambwiye ko hari umuhanzi wayiririmbyemo (Yverry), ambwira ko hari ibyo batumvikanyeho, gusa ambwira ko uwo muhanzi atari we wayanditse ahubwo ko ari Patrick wayanditse numva rwose ari nziza, utekereze ikintu ujya gutangaho amafaranga yawe, ndayatanga, ndayiririmba. Ndi umuntu udakunda amahane, nta kindi kintu namukorera (Yverry), icyo nakora nakwamamaza indirimbo yanjye, nawe akamamaza indirimbo ye tukareba iyagera aho igera. Yverry ntacyo dupfa nta nubwo nari muzi, gusa nari umufana we nkunda indirimbo ze cyane, ntabwo nari nifuje ko twapfa iki kintu, nta kintu twari dusanzwe dupfa nta nubwo twari tuziranye. Nyuma y'iki kibazo Yverry twarahuye, tuganira kuri iki kibazo, gusa ntabwo byarangiye nta mwanzuro twafashe."

Sano Alyn

Sano Alyn avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma yo gusoza kaminuza

Muri iyi ndirimbo 'Naremewe wowe', Sano Alyn aririmba urukundo ruri hagati y'umuhungu n'umukobwa aho umwe abwira mugenzi we ko ari we yaremewe bitewe n'uko aba yumva nta wundi wanyura umutima we usibye kwibanira akaramata n'umukunzi we aba avuga ko ari we yaremewe. "Amahirwe aza rimwe mu buzima ayanjye ni wowe. Burya cherie naremewe wowe, ni ukuri naremewe wowe, ntuzigera na rimwe wumva ko nagenda nkagusiga,..." Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo.

REBA HANO 'NAREMEWE WOWE' YA SANO ALYN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa 6 years ago
    Sha Yverry ni fake sana yiba indirimbo ibyo ndabizi neza harindu yibye indirimbo
  • john6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!! umuziki nyarwanda ntabwo uzigera utera imbere nta rimwe mu gihe abawukora nta bwenge bagira
  • Kk6 years ago
    Uyumukobwa numuhanga azikuririmba pee , ahubwo uwomutype wasanga harikindi bapfa kizwa, ariko murwanda kuri live , ntamukobwa numwe wamukurikira Mperuka kuva ikiganiro yakoreye kuri KT Radio, numuhanga KBS kandi babimubajijeho , nkekako nyirigihangano aruwemewe namategeko. Gusa ntabwo umuziki nyarwanda uzatera imbere mugihe ubona mugenzi wawe atangiye gutera imbere ugashaka kumusubiza inyuma , ESE nimba ariye yarayimwibye Inganzo yaramukamanye tubimenye why atahimba indi?? Abahanzi barabakera KBS ureke abobapetit bavakunyundo ,bigize aba danger
  • UWERA5 years ago
    Sano bihorer 2 nkuri inyuma
  • pacific iradukunda5 years ago
    iyindirimbo ninziza2 kd ikoze neza cyane





Inyarwanda BACKGROUND