RFL
Kigali

Victor Rukotana yashyize hanze indirimbo ‘Promise’ yubakiye ku isezerano ry’abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2018 13:43
0


Umunyempano Victor Rukotana yashyize hanze indirimbo yise ‘Promise’ yubakiye ku isezerano abakundana bagirana .Uyu musore ni umwe mu mpano zamuritswe n’umunyamuziki akaba n’Umunyamakuru Uncle Austin.



Iyi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Uncle Austin, igiye hanze nyuma y’izindi ndirimbo yakoze zirimo ‘Mama City’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Sweety Love’ yakoze wenyine n’izindi zatumye ahangwa amaso na benshi. Iyi ndirimbo ‘Promise’ yarambitsweho ibiganza na Bob Pro mu buryo bw’amajwi. Rukotana yabwiye Inyarwanda.com, ko amashusho yayo nayo atangira kuyakoraho mu minsi ya vuba.

REBA HANO 'PROMISE' YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND