Paccy winjiye mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya mbere yahamije ko iry’uyu mwaka rizatwarwa n’umukobwa ndetse agira na byinshi avuga ku rugendo rwe muri PGGSS 5 n’icyo yungukiyemo.
Ku nshuro ya 5 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba,umuraperikazi Paccy nibwo bwa mbere yari agize amahirwe yo kuryitabira. Ku itariki 15 Kanama 2015 nibwo hazaba igitaramo cyanyuma ari nabwo hazatangazwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa.
Icyo yungukiye mu nshuro ya mbere agiye muri Guma Guma
Aganira na inyarwanda.com , Paccy yatangaje ko nubwo aribwo bwa mbere yari yitabiriye irushanwa rya Guma Guma hari byinshi ryamufashije harimo no kunguka abafana. Ati “ Irushanwa rirasa nk’irigeze ku musozo kuko hasigaye igitaramo kimwe arinacyo cyanyuma. Byagenze neza nubwo ari ubwa mbere ninjiyemo ariko sindi mushya mu muziki, nagize amahirwe yo guhura n’abafana batandukanye mu gihugu ntari naragize amahirwe yo gutaramira, nunguka nabandi ,mbona umuryango wa 2 ariwo Indangamirwa zitahwemye kunyereka ko zindi inyuma gusanga abantu bambaye imipira bagushyigikiye ni ibintu biguha imbaraga.”
PGGSS 5 yungukiyemo abafana
Uretse ibi kandi ngo kuri Paccy kwitabirira iri rushanwa wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ko no gukora muzika y’umwimerere(Live music) ari ikintu ashoboye. Igitaramo cya Rusizi ari nacyo cyabimburiye ibindi ngo ni cyo cyamugoye cyane. Ati “ Natonzwe n’ igitaramo cya mbere cya Rusizi kuko uba utaramenya neza iby’irushanwa ariko ntimbyaciye intege ahubwo natunguwe nuko banyakiriye.”
Mubo ashimira harimo n’umujyanama we akaba na mubyara we
Paccy avuga ko nubwo iri rushanwa rigana ku musozo hari abo ashimira .Ati “Ndashimira abantu badahwema kumfasha: Itangazamakuru, abafana, abanyarwanda bakunda ibihangano byanjye muri rusange,umunyanama wanjye(manager ),Elyse Nadia udahwema kunyitaho kuva irushanwa ryatangira niwe ukomeje kumfasha mu kunyambika,kandi nibutsa abafana banjye ko kuntora ari ukwandika 7 ukwohereza kuri 4343.”
Mubo ashimira harimo Elyse Nadia,mubyara we, umufana we mukuru akaba n'umujyanama we
Asanga icy’uyu mwaka gikwiriye kwegukanwa n’umukobwa kuko ngo barabikoreye
Abajijwe amahirwe yiha mu kuba yakwegukana iri rushanwa, Paccy ntiyariye indimi, maze yemeza ko na we yiha amahirwe menshi yo kwegukana PGGSS5 uretse ko ngo binagenze ukundi,Knowless yakijyana.
Ati “Igikombe kigomba gutaha ku mukobwa uyu mwaka atari impuhwe zindi ahubwo ari uko dushoboye . Nakoze ibyo nagombaga gukora byose kandi nitwaye neza ntakindi rwose , ndamutse ntagitwaye ntakabuza knowless agomba kugitwara kuko turashoboye.”
Ngo atagitwaye Knowless yagitwara kuko baragiharaniye
Abajijwe icyo ashingiraho, yagize ati “ Atabaye njye agomba kuba we kuko twarabikoreye kandi igihe kirageze ngo abakobwa natwe tugere kuyindi ntera.”
Uretse irushanwa rya PGGSS 5 Paccy yanatangaje ko amashusho y’indirimbo ye nshya’Ayiwe’ azagera hanze mu minsi ya vuba.
Kanda hano wumve indirimbo’Ayiwe’ya Paccy
TANGA IGITECYEREZO