RFL
Kigali

Uyu mwaka Guma Guma igomba gutwarwa n’umukobwa kandi twarabikoreye - Oda Paccy

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/08/2015 10:36
14


Paccy winjiye mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya mbere yahamije ko iry’uyu mwaka rizatwarwa n’umukobwa ndetse agira na byinshi avuga ku rugendo rwe muri PGGSS 5 n’icyo yungukiyemo.



Ku nshuro ya 5 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba,umuraperikazi Paccy nibwo bwa mbere yari agize amahirwe yo kuryitabira. Ku itariki 15 Kanama 2015 nibwo hazaba igitaramo cyanyuma ari nabwo hazatangazwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa.

Icyo yungukiye mu nshuro ya mbere agiye muri Guma Guma

Aganira na inyarwanda.com , Paccy yatangaje ko nubwo aribwo bwa mbere yari yitabiriye irushanwa rya Guma Guma hari byinshi ryamufashije harimo  no kunguka abafana. Ati “ Irushanwa rirasa nk’irigeze ku musozo kuko hasigaye igitaramo kimwe arinacyo cyanyuma. Byagenze neza nubwo ari ubwa mbere ninjiyemo ariko sindi mushya mu muziki, nagize amahirwe yo guhura n’abafana batandukanye mu gihugu ntari  naragize amahirwe yo gutaramira, nunguka nabandi ,mbona umuryango wa 2 ariwo Indangamirwa zitahwemye kunyereka ko zindi inyuma gusanga abantu bambaye imipira bagushyigikiye ni ibintu biguha imbaraga.”

PGGSS 5 yungukiyemo abafana

Uretse ibi kandi ngo kuri Paccy kwitabirira iri rushanwa wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ko no gukora muzika y’umwimerere(Live music) ari ikintu ashoboye. Igitaramo cya Rusizi ari nacyo cyabimburiye ibindi ngo ni cyo cyamugoye cyane. Ati “ Natonzwe n’ igitaramo cya mbere cya Rusizi kuko uba utaramenya neza iby’irushanwa ariko ntimbyaciye intege ahubwo natunguwe nuko banyakiriye.”

Mubo ashimira harimo n’umujyanama we akaba na mubyara we

Paccy avuga ko nubwo iri rushanwa rigana ku musozo hari abo ashimira .Ati “Ndashimira abantu badahwema kumfasha: Itangazamakuru, abafana, abanyarwanda bakunda ibihangano byanjye muri rusange,umunyanama wanjye(manager ),Elyse Nadia udahwema kunyitaho kuva irushanwa ryatangira niwe ukomeje kumfasha mu kunyambika,kandi nibutsa abafana banjye ko kuntora ari ukwandika 7 ukwohereza kuri 4343.

Mubo ashimira harimo Elyse Nadia,mubyara we, umufana we mukuru akaba n'umujyanama we

Asanga icy’uyu mwaka gikwiriye kwegukanwa n’umukobwa kuko ngo barabikoreye

Abajijwe amahirwe yiha mu kuba yakwegukana iri rushanwa, Paccy ntiyariye indimi, maze yemeza ko na we yiha amahirwe menshi yo kwegukana PGGSS5 uretse ko ngo binagenze ukundi,Knowless yakijyana.

Ati “Igikombe kigomba gutaha ku mukobwa uyu mwaka atari impuhwe zindi ahubwo ari uko dushoboye . Nakoze ibyo nagombaga gukora byose kandi nitwaye neza  ntakindi rwose , ndamutse ntagitwaye ntakabuza knowless agomba kugitwara kuko turashoboye.”

Knowless

Ngo atagitwaye Knowless yagitwara kuko baragiharaniye

Abajijwe icyo ashingiraho, yagize ati “ Atabaye njye agomba kuba we kuko twarabikoreye kandi igihe kirageze ngo abakobwa natwe tugere kuyindi ntera.”

Uretse irushanwa rya PGGSS 5 Paccy yanatangaje ko amashusho y’indirimbo ye nshya’Ayiwe’ azagera hanze mu minsi ya vuba.

Kanda hano wumve indirimbo’Ayiwe’ya Paccy 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa8 years ago
    Nukuri peeee!!!!! Uvuzukuri kandi Turabashyigikiye.....!!!!
  • ingabire fafa 8 years ago
    Ntakuvugango cyigombagutaha mubakobwa ahubwo vuguti Knowless arashoboye aragikwiye kuko byose arabyujuje muretse amaranga mutima Knowless ntawurikumuhiga mubobarikumwe mwirushanywa itsinzindayibona kwa butera
  • dusabe valens8 years ago
    Knowless azagitwara naho Paccy arikwivugira
  • Aimee8 years ago
    igikombe nicya knowless aragikwiyeeeee. kbsan numukobwa wumuhanga ukunzwe. arashiboye ntakabuze azagitwaraaaaaa
  • nadi8 years ago
    oya rwose wikiha ibyizere bidafashije vuga ko ari icya butera naho ubundi wowe ni nka 2030 lol
  • bucura8 years ago
    yigo dwose uvuze neza ariko wowe maze wapi ni icya butera nta mpaka
  • delyla8 years ago
    n'umukobwa rwose WITWA butera
  • fabu8 years ago
    haaaaaaaaaaaaaa nawe se uracyibarira mu bakobwa,? iyuvuga ngo nihagati yumu fille mere numukobwa ariko wabivuze neza ngo numukobwa nyine ni knowless umwana wiwacu gusa wakoze da!
  • manzi8 years ago
    ni knowless yewe wowe uri munsi yumurongo
  • kandida8 years ago
    am sorry to say gusa bruce melodie iki gikombe azagitwara namwe mwabakobwamwe ntako mutagize ariko arabarusha pe
  • kwirinda jolie8 years ago
    u pipo u're just funny kereka niba arukugiha ufite uburambe muri guma guma cyangwa abafite ubwiza buruta ubwabandi mwirushanwa aho knowless bazakimuhe naho niba ari amarushanwa yabarusha abandi kuririmba rwose pe let us be realistic she doesnt deserve it
  • Emma8 years ago
    igikombe nicya Knowless naho Paccy ari kwikirigita...but yavuze neza kabisa.
  • peter8 years ago
    niba nawe yarabyaye wabona mwe mwarazikuyemo . courage paccy
  • THE BLUESE8 years ago
    pole kutagitwaye birambabaje ,gusa namwe mugezweho nkabakobwa dosier yanyu yubuwe





Inyarwanda BACKGROUND