RFL
Kigali

Uyu mwaka bizaba akarusho, ariko ndanifuza kwinjira muri Guma Guma-Social Mula(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/01/2015 15:37
0


Nyuma y’uko umuhanzi Social yigaragaje cyane mu mwaka wa 2013, ariko ntahabwe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu mwaka ushize wa 2014, uyu musore avuga ko atacitse intenge bityo akaba yizeye ko wenda igihe nyacyo cyo guhabwa amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa cyaba cyigeze.



Nk’uko aherutse kubidutangariza muri iki cyumweru ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ndakwifuza’, Sociala Mula akomeje gushyira ingufu mu bikorwa bye bya muzika kandi anyotewe no kwinjira muri iri rushanwa rya mbere rya muzika rikurikirwa n’abantu benshi mu gihugu kugirango ibikorwa bye birusheho kugera kure kandi bimubyarire inyungu.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'NDAKWIFUZA'

Mu kiganiro na Social Mula yagize ati “ Ubu ndishimye mu mutima wanjye kuko mfite igikorwa gishya nahaye abakunzi banjye, nk’uko mwabibonye nashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ndakwifuza’ kandi ubu ndimo ndanategura indi y’indirimbo ‘MU buroko’ nayo igomba kujya hanze mu minsi ya vuba.”

Social akomeza avuga ko yizera ko abakunzi be bazakomeza kumushyigikira muri uyu mwaka ndetse akanahabwa amahirwe yo kwinjira muri Guma Guma. Ati “ Ndibaza ko muri uyu mwaka kwigaragaza kwanjye bizaba akarusho, ndakora cyane ndifuza guhorana n’abafana banjye kandi bakiyongera bakarushaho kunshyigikira, sinanahisha ko nanjye nifuza kwinjira muri Guma Guma, nkabasha kwiyereka abafana hirya no hino, ndibaza ko ibikorwa byanjye byivugira gusa amahirwe atangwa n’abatora nibangirira icyizere nzigaragaza birushijeho.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND