RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Uwineza Solange uririmba muri Chorale de Kigali arajwe ishinga n’ikibazo cy’inda zitateguwe mu bangavu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2018 18:23
0


Umukobwa witwa Uwineza Solange usanzwe uririmba muri Chorale de Kigali ikomeye mu zogeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, ni umwe muri 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Uyu mukobwa ufite nimero 12 ari nawo mubare atorerwaho yamaze gutangariza Inyarwanda.com ko arajwe ishinga n'ikibazo cy’inda zitateguwe mu bana b'abakobwa.



Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72. Yatambutse mu ijonjora ry’ibanze ry’i Kayonza yemererwa guserukira Intara y’Iburasirazuba ari kumwe na bagenzi be bujuje ibisabwa ndetse bagasubiza neza ibibazo by’abagize akanama nkemurampaka. Uyu mukobwa yanabashije kwitwara neza mu ijonjora ryabaye tariki 3 Gashyantare 2018 ubwo hashakishwaga abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Miss Rwanda 2018Uwineza Solange nimero 12 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Aganira na Inyarwanda.com Uwimeza Solange yatangaje ko aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda yaharanira guteza imbere uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, ibi akaba yabikora abinyujije mu kurwanya inda zitateguwe mu bana b’abakobwa bakiri munsi y’imyaka 18. Uwineza Solange kuri ubu ari mu bakobwa 20 bategereje kujya mu mwiherero i Nyamata aho bazava tariki 24 Gashyantare 2018 mu irushanwa rizatanga Nyampinga w’u Rwanda.

UMVA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE N'UYU MUKOBWA AVUGA IMIGABO N'IMIGAMBI YE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND