RFL
Kigali

Uwera Joselyne uzwi nka Jojo yamaze gusinyisha Baby Style na Young Boy nka Manager wabo mushya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/09/2018 10:52
0


Umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda wari ufite umwana umwe w’umukobwa abereye Manager, kuri ubu yamaze no gusinyisha abandi bana babiri bavukana mu rwegorwokwita ku bihanganobyabo akanabafasha kubimenyekanisha.



Yitwa Uwera Joselyne akaba azwi nka Jojo, ubusanzwe yari Manager wa Sapna Kassandrah umukobwa ukiri muto w’umuhanzi. Jojo rero yamaze gusinyisha Baby Style na mukuru we Young Boy nyuma yo kubabonamo impano idasanzwe dore banafite indirimbo nyinshi zimaze gukundwa zirimo: ‘Igitego’, ‘Ndashima’ za Baby Style ndetse n’indi yitwa ‘Umuziki’ ya Baby Style ft Young Boy.

Baby Style

Baby Style umwana muto ufite impano akaba murumuna wa Young Boy

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yaganiraga na Jojo wamaze gusinyana amasezerano y’umwaka umwe n’aba bana b’abahungu yatubwiye ko umuhate n’impano bafite aribyo byamukuruye, “Ababana rero bitewe n’umuhate bafite n’impano bafite niyo mpamvu nahisemo kuba managing. Bafite indirimbo nyinshi zimaze gukundwa, Papa wabo yarabinsabye nanjye mbona bafite impano ndavuga nti hari aho nabageza mu bushobozi bwanjye nk’umukobwa watangiye kumanaging abana bafite impano.”

Baby Style

Uwera Joselyne (Jojo) umukobwa w'umu Manager mu Rwanda

Imiterere y’amasezerano bagiranye nk’uko Jojo yabidutangarije; Ni ukumenyekanisha ibihangano byabo, akanabafasha mu binjyanye n’umuziki maze umusaruro waza bakagabana ku ijana. Kuri ubu Baby Style na Young Boy babitege kuko nk’uko Manger wabo mushya abivuga ngo ibikorwa byabo bigiye kugaragara cyane.

Baby Style

Young Boy mukuru wa Baby Style

Kuri ubu kandi hari indirimbo nshya ya Young Boy bamaze gukorera muri Moster Record ikazaba yitwa ‘Njye Nawe’, ni indirimbo izab irimo amagambo meza y’urukundo kandi ikoze neza nk’uko Jojo abitangaza. Uyu niwe Manager w’umukobwa umaze kugaragara mu Rwanda.

Kanda hano urebe 'Ndashima' ya Baby Style ft Young Boy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND