RFL
Kigali

Bujumbura: Uwasigaye mu itsinda rya Peace and Love' ryari rigizwe n'abasore bafite ubumuga bwo kutabona agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2018 18:57
0


Peace and Love ni itsinda ry'abahanzi b'i Burundi bafite ubumuga bwo kutabona ari bo Vicou ndetse na Bobo witabye Imana mu myaka mike ishize itsinda risigaramo Vicou wenyine. Uyu musore utarigeze atererana itsinda, kuri ubu akomeje ibikorwa bya muzika aho agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali.



Iri tsinda riri mu yakunzwe bikomeye i Burundi aho ryakunzwe mu ndirimbo 'Ubuzima' benshi bise 'Icyo Imana yifatanyirije'. Umwe muri babiri (Bobo) wari ugize iri tsinda, yitabye Imana mu myaka ishize. Vicou wari usigaye yakomeje gukora muzika ndetse muri iyi minsi agiye gutaramira mu Rwanda aho afite igitaramo tariki 7 Ukwakira 2018 muri Pacha Club.

Ni cyo gitaramo cya mbere iri tsinda ryanakunzwe mu Rwanda rigiye gukorera mu mujyi wa Kigali. Vicou yatumiwe na Muyoboke Alex mu bitaramo asanzwe ategurira muri aka kabyiniro mu rwego rwo gutaramira abanyarwanda buri cyumweru. Vicou azacurangirwa n'itsinda Chare ry'abacuranzi b'i Burundi ariko bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Peace and Love

Iki gitaramo kizabera muri Pacha Club

Kwinjira muri iki gitaramo cya Peace and Love bizaba ari 2000frw kuri buri wese uzitabira. Vicou ni umugabo w'umuhanga mu gucuranga ibikoresho bya muzika binyuranye ndetse akaba n'umuhanga mu kuririmba. Biteganyijwe ko azaririmba indirimbo zinyuranye zirimo 'Ubuzima','Nta bundi buhinga' iri mu zigezweho cyane mu mujyi wa Bujumbura. Biteganyijwe kandi ko azanahamurikira amashusho y'indirimbo ye nshya yakoranye na Lady Jay D umunyatanzaniyakazi uri mu bagezweho muri iyi minsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND