RFL
Kigali

Uwase Vanessa Raissa yigaramye ibyo kuba 'Slay Queen' avuga ko afite ibyo akora

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/11/2018 9:47
5


Iyo urebye mu nkoranyamagambo ya Urban Dictionary, usanga slay queen bisobanura “abakobwa bakiri bato, batazi icyo bashaka kandi badateretwa n’umuntu udafite amafaranga. Bamara amasaha kuri Snapchat na instagram biyerekana mu bintu bitari n’ibyabo”. Iyi shusho niyo Vanessa Raissa adakeneye ko abantu bamubonamo.



Uwase Vanessa Raissa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda muri 2015 ndetse abasha kuba igisonga cya mbere nyuma ya nyampinga Kundwa Doriane. Yongeye kuvugwa cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Olivis wo mu itsinda rya Active, n’ubwo urukundo rwabo rwarangiriye mu gusebanya ku mpande zombi.

Kuri ubu yamenyesheje abamukurikira kuri Instagram ko badakwiye kumwitiranya n’aba slay queen cyane ko imibereho ye idahwanye n’ubusobanuro bw’iyi nyito benshi bakunze kwita abakobwa bo ku mbuga nkoranyambaga. Yagarutse ku bucuruzi akora ndetse akabufatanya no kwiga, gusa ibi byose byahereye ku ishusho yagaragazaga igishushanyp cy’uko mu mutwe wa slay queen haba hameze.

vanessa

Uwase Vanessa Raissa yitabiriye Miss Rwanda 2015 ataha ari igisonga cya 2

Vanessa yagize ati “Reka mbwire neza abakobwa bari kumbwira ko batekerezaga ko nanjye ndi slay queen. Munyumve neza… Ndi gukora ubucuruzi nteganya no kwagura, iyo ntari muri ubwo bucuruzi umutwe wanjye uba uri muri mudasobwa kuko mfite no kwiga kandi mbatumiye mu birori byo gusoza kaminuza muri Nyakanga. Ntabwo nambara imyenda myiza n’inkweto kurusha abandi cyangwa ngo mpfundure za champagne buri weekend mu tubyiniro kubera ko ntanga umusanzu mu muryango wanjye kuko nkibana nawo kandi ndanizigamira kuko nteganya gukomeza icyiciro cya 3 cya kaminuza nkimara kurangiza icyiciro cya 2 umwaka utaha.”

Akomeza agira ati “ku bo bireba rero, niba ubu buzima mbaho bubagaragarira nk’ubwa ba slay queen, mukeneye kwiyibutsa uko ibintu bihagaze mu buzima. Isomo: ntabwo buri mukobwa wese ukurikirwa cyane kuri Instagram agomba kuba ari slay queen.”

Vanessa

Vanessa

Vanessa

Vanessa

Vanessa

Vanessa

Vanessa ntiyishimiye ko abantu bamwita slay queen kandi afite ibyo akora

slay queen

Iyi shusho niyo Vanessa yabanje kwerekana mbere yo kwitandukanya n'inyito ya slay queen

Si ubwa mbere Vanessa ahakana ibyo kuba ari slay queen, dore ko mu minsi yashize nabwo yatambukije ubutumwa kuri Instagram nanone avuga ko nta hantu ahuriye n’ibyo kuba umukobwa wa maringaringa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tudor5 years ago
    Hhhhhhh..... slay queen? that's very bad, hein?
  • zamda5 years ago
    Tell Em bbyyyyy
  • Annet5 years ago
    Yes She is not a Slay queen
  • Chris5 years ago
    Ndi nkawe nareka ibikorwa bikivugira aho kuvugisha amagambo
  • Haridi5 years ago
    Kuba slay queen ntibivuze kutagira business ahubwo benshi mwabifashe uko bitari mugendera kuri dictionary nyamara aba benshi bihakana ibi tuzi ubuzima babamo naho bakomora ibishoro kimwe n'ingendo bahoramo hanze y'u rwanda numva ngo bagiye muri deal na stuff kumbe kenshi na kenshi baba bagiye mu gucuruza umubiri kubakire bahurira kuri insta na snap





Inyarwanda BACKGROUND