RFL
Kigali

Uwase Tina wari mu marushanwa ya Miss World Next Top Model2017 ntiyahiriwe n’iri rushanwa–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2017 10:00
0


Kuri iki cyumweru tariki 6 Kanama 2017 ni bwo habaga guhatana bwa nyuma muri Miss World Next Top Model amarushanwa yari yitabiriwe n'abakobwa 50 bo mu bihugu binyuranye ku isi, umunyarwandakazi wari witabiriye iri rushanwa ntabwo ryamuhiriye.



Aya marushanwa yaberaga muri Lebanon byarangiye yanditse amateka dore ko abakobwa babiri aribo begukanye ikamba nyuma yo kunganya amanota, umunya Marroc n’Umuhindekazi baba aribo begukana ikamba mu gihe umunyarwandakazi we atahiriwe n’iri rushanwa ngo agaragare byibuza mu bakobwa 8 ba mbere bahembwe.

Ariko na none Uwase Clementine uzwi nka Tina yari yabashije kurenga icyiciro cya mbere aho bakuyemo abakobwa icumi hagasigara 40 dore hari hitabiriye 50 muri mirongo ine bari basigaye hagombaga guhita hashakishwamo 8 ba mbere aha niho uyu munyarwandakazi yasigariye. Byitezwe ko Uwase Tina agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017.

tinatinamiss tinamiss tinamiss tinaUwase Tina ntiyahiriwe n'iri rushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND