Mu minsi ishize nibwo muri Pologne hatorewe Miss Supranational 2018, aha umunyarwanda wari witabiriye ntabwo yabashije kwegukana ikamba. icyakora Uwase Clementine nubwo ategukanye ikamba uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda ko nubwo atatsinze ariko yakoze uko ashoboye kandi ngo kuba yaragerageje byamuhaye andi mahirwe.
Uyu mukobwa aganira na Inyarwanda yagize ati" Sinatsinze nibyo, ariko kuriya niko narinshoboye kandi naragerageje. " Uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko nyuma yukuntu yitwaye byamuhesheje amahirwe yo gukorana na kompanyi ebyiri zikomeye muri Pologne. aha akaba agomba gutangira gukorana n'izi kompanyi guhera kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2018.
Uwase Tina agiye gutangira gukorana na kompanyi ebyiri zirimo "Eva Minge" iyi ikaba kompanyi ikora ikanacuruza amakanzu ndetse na "Marletto" Kompanyi ikora ikanacuruza imyambaro ya Bikini, uyu akazakorana n'izi kompanyi yamamaza imyambaro yabo nk'umunyamideri. icyakora nyuma yo kuva mumarushanwa yumvikanye nabayobozi b'izi kompanyi uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko agomba gusinyana nabo amasezerano tariki 10 Ukuboza 2018.
Uwase Tina ni umunyamideri w'umunyarwanda kuri ubu wiga mu gihugu cya Pologne akaba umukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 irushanwa ryabereye mu gihugu cya Pologne, uyu akaba atarabashije kwegukana ikamba ryegukanywe n'umukobwa wari uhagarariye Puerto Rico.
Uwase Tina niwe wari uhagarariye u rwanda muri Miss Supranational
Miss Supranational hagaragayemo umukenyero w'abanyarwandakazi
Miss Colombe Akiwacu (i bumodo), Dr Yvonne utoranya abitabira irushanwa rya Miss Supranational (i buryo) bari bagiye gushyigikira Uwase Tina muri iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO