RFL
Kigali

Uwase Samantha wambuwe ikamba rya Miss SFB azira gukopera yasoje kaminuza nyuma yo gukomorerwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2018 12:29
1


Umukobwa witwa Uwase Ghislaine Samantha w’imyaka 23 y’amavuko wambuye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza CBE (SFB) azira gukora amanyanga mu bizimani ndetse akaza guhagarikirwa amasomo ye umwaka wose, yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda uyu munsi.



Uwase Ghislaine Samantha ari mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagera ku bihumbi birindwi (7,000) basoje amasoma yabo uyu munsi kuya 2 Ugushyingo 2018. Platini Nemeye wo muri Dream Boys, umwe mu nshuti z’uyu mukobwa yagize ati “Umunsi wawe uba ari uwawe. Komeza utsinde. Iri ni itangiriro.”

Uwase Ghislaine Samantha yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Icungamutungo ('SFB' CBE-College of Business and Economics) 2014, kuwa 2 Ugushyingo, 2014.

Miss Uwase Samantha Ghislaine yambuwe ikamba kubera gukopera

Uwase wambuye ikamba, ubu yasoje Kaminuza

Tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB, bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro iri kamba rya nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yafashwe akora amanyanga mu bizamini by’iri shuri.

Icyo gihe bamwe mu banyeshuri bigaga muri iyi kaminuza babwiye INYARWANDA ko Uwase Ghislaine Samantha yafashwe n’ubuyobozi bw’ikigo aho yakoreraga mugenzi we ikizamini cyamutsinze. Yambuwe ikamba ndetse anahagarikirwa amasomo muri 2015.

Miss Samantha Uwase Stripped off

Ibaruwa Ubuyobozi bwa Kaminuza SFB (CBE) bwanditse buvuga ko bwambuye ikamba Uwase

Uwase Samantha wabaye Miss CBE akamburwa ikamba kubera gukopera yasoje amasomo ye

Uwase ari mu byishimo by'uko asoje Kaminuza/Ifoto:Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Imyaka 23 niyo agifite? twiganaga ariyo afite none hashize 3years! hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND