Umukobwa witwa Uwase Nancy Sibylle utuye muri Canada ari mu irushanwa ry’ubwiza ry’Abanyafurika batuye muri Canada (Miss Africa Canada) rigiye kuba bwa mbere. Uyu mukobwa ahatanye n'abandi bakobwa cumi na bane b'abanyafrika batuye muri Canada bazaba bishakamo umukobwa uhiga abandi mu buranga.
Iri rushanwa rya Miss Afrique Canada riri kuba ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’abakobwa cumi na batanu bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika batuye muri Canada. Uyu mukobwa ahatanye n'abandi bakobwa barimo ukomoka muri Mali, Senegal, Congo Brazaville, Cȏte d’Ivoire, Cameroon ifitemo babiri, Guinée, DR Congo ifitemo batatu, Togo, Nigeria, Togo na Tanzania. Irushanwa nyir’izina rizasozwa kuwa 23 Kamena 2018.
Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Afrique Canada
Nancy Sibylle Uwase ni we uhagarariye u Rwandamuri iri rushanwa rya Miss Afrique Canada. U Rwanda ni cyo gihugu yavukiyemo, gusa aza gukurira muri Canda ari n’aho atuye. Kugeza uyu munsi akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko yishimiye kuba ari umunyarwandakazi cyane iyo hari ibikorwa binyuranye agiyemo dore ko asanzwe ari umukobwa umurika imideri muri Canada.
Uyu mukobwa ni we witangarije ko yamaze kwinjira mu irushanwa
TANGA IGITECYEREZO