Kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 nibwo Uwase Housnat Sultan, umufasha wa Sibomana Patrick yasanze umugabo we ku mugabane w’Ubulayi mu gihugu cya Biélarussie aho uyu mugabo asigaye akina.
Ubwo yahagurukaga mu Rwanda Uwase Housnat yari aherekejwe n’inshuti ze kimwe na bamwe mu bo mu muryango we bamugejeje i Kanombe ku kibuga cy’indege. Aha yabasezeyo yerekeza muri Biélarussie aho umugabo we amaze amezi agera 3 kuko we yagiye muri Nyakanga 2017, nyuma y'amezi make bakoze ubukwe.
REBA HANO AMAFOTO UBWO UWASE HOUSNAT YARI AGIYE:
Amarira yari menshi ubwo basezeraga kuri uyu mufasha wa PatrickEric Rutanga yari yagiye guherekeza umufasha w'inshuti ye Sibomana Patrick
Abo mu muryango wa Uwase bari bamuherekejeBafataga agafoto k'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO