RFL
Kigali

Usibye Mani Martin bagiye gukorana, Sauti Sol batangaje urutonde rw’abahanzi nyarwanda babonamo impano ikomeye–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2017 10:40
1


Itsinda rya Sauti Sol ni rimwe mu bagomba kuririmba mu gitaramo cyiswe Kigali Count Down, iki gitegerejwe kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017, aba bahanzi bataramira abanyarwanda bafatanyije na Yemi Alade bose bahuye n’itangazamakuru baraganira mu kiganiro cyamaze hafi isaha yose.



Muri iki kiganiro n’abanyamakuru itsinda rya Sauti Sol niryo ryageze mu cyumba cyari kuberamo mbere, maze biba ngombwa ko ariryo riherwaho mu kubazwa ibibazo by’amatsiko n’abanyamakuru, muri iki kiganiro aba bahanzi batangaje ko bishimiye kuza mu Rwanda nanone cyane ko ari igihugu bakunze kugendamo kenshi bityo bakaba bishimiye kongera kuhagaruka nanone baje gutaramira abanyarwanda.

SautisolAbanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi

Usibye iki ariko abanyamakuru babajije abagize iri tsinda niba hari abahanzi b’abanyarwanda bazi, aha abagize Sauti Sol batangaje ko bishimira cyane ukuntu umuziki w’u Rwanda ugenda ukura batangaza ko u Rwanda ari igihugu gifite abahanzi bazi icyo gukora mu muziki, aha bakaba batanze urutonde rw’abahanzi bazi b’abanyarwanda babahanga muri muzika.

Kuri uru rutonde hariho ;The Ben,Yvan Buravan, Charly na Nina, King James ndetse na Neza umuhanzikazi w’umunyarwanda uba muri Canada ariko agakorera muzika ye muri Nigeria aba bakaba aribo bahanzi bagarutsweho na SautiSol nk’abahanzi abagize iri tsinda badasiba kumva mu matsi yabo, aha bagiye batanga ingero z’indirimbo zabo zizwi nkaho Buravan batangaje iyitwa ‘Just Dance’ Charly na Nina bavuga ko iyo bazi cyane ari ‘Agatege’ mu gihe The Ben we ngo afite indirimbo inacurangwa cyane mu tubyiniro twa Nairobi yitwa ‘Habibi’.

SautisolSauti Sol na Yemi Alade imbere y'itangazamakuru

Usibye aba ariko abagize itsinda rya Sauti Sol bemera ko muzika nyarwanda iri gukura cyane ariko nanone kuri iyi ngingo bakaba bagarutse cyane ku buhanga bwa Mani Martin bakoranye n’indirimbo ikaba igomba kujya hanze muri iyi minsi. Usibye Sauti Sol ariko Yemi Alade we yabwiye abanyamakuru ko aribwo bwa mbere aje mu Rwanda bityo agomba kwitegereza kugira ngo ibyo yumvaga arebe ko bihuye nukuri.

REBA HANO IKIGANIRO ABA BOSE BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange6 years ago
    Woow!!ahubwo bakorane indirimbo na the ben rwose ni umuhanga cyanee





Inyarwanda BACKGROUND